umu amakuru- Bamwe mu ba kristo ba ADEPR nyuma yo kugaragaza ikibazo ko bamwe mu bayobozi babo bakorana n’abagambanira igihugu ntigikurikiranwe ubu barashaka gusaba Odiyanse kwa Perezida Kagame. | Umusingi

Bamwe mu ba kristo ba ADEPR nyuma yo kugaragaza ikibazo ko bamwe mu bayobozi babo bakorana n’abagambanira igihugu ntigikurikiranwe ubu barashaka gusaba Odiyanse kwa Perezida Kagame.

Please enter banners and links.

Ibinyamakuru byaranditse ,Aba kristo baravuga none aho bigeze bagiye gusaba Odiyanse kwa Perezida Kagame kumwibwirira uburyo abayobozi babo bivugwa ko bakorana n’abagambanira igihugu ndetse n’Ibigarashaka byo kwa Kayumba Nyamwasa.

Kuwa 21 Kanama 2020 bamwe mu ba Kristo muri ADEPR batashatse ko amazina yabo atangazwa baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi bifuza ko kibakorera ubuvugizi kugirango inzego zitandukanye zirimo RIB na RGB ifite inshingano ku madini bakurikirane icyo kibazo abayobozi bamwe muri ADEPR nibasanga amakuru yo gukorana n’abagambanira igihugu ariyo bakurikiranwe.

Umwe yagize ati “Ibinyamakuru byaranditse ndetse harimo n’ibimenyetso ariko birwanywa kubera ko byavuze ukuri noneho turashaka kubaha ibindi bimenyetso umugabo Ikinyamakuru Umusingi cyanditse wo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa ari we waje gufata Umuvugizi mukuru wa ADEPR ku kibuga cy’Indege mu Bubiligi hanyuma Umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem yihakanye mu nkuru mwanditse mbere ko atamuzi noneho mu zamubaze uburyo umuntu yaza kumufata ku kibuga cy’indege atamuzi?kandi uwo muntu I Burayi baramuzi ko ari ikigarasha ni gute we yaba atabizi?mu mutubarize rwose kuko twe biratubabaza kumva abantu bo hanze batubwira ngo abayobozi banyu bakorana n’abagambanira igihugu”.

Mukasa uvugwa ko aba muri RNC ya Kayumba Nyamwasa ari kumwe n’Umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem

Undi mu ba Kristo bo muri ADEPR nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ubu tugiye gusaba Odiyanse kwa Perezida Kagame tumwibwirire ikibazo cyacu kuko twabonye inzego zibishinzwe zitabikurikirana ahubwo zimwe zikiha guhangana n’abanyamakuru babarega kandi babarenganya kuko nta nkuru abanyamakuru banditse itariyo kuko twarazisomaga zirimo n’ibimenyetso ahubwo n’abagerageza guhishira amakosa y’abo bayobozi bazakurikiranwe kuko ntitwakwemera kuyoborwa n’abantu nkabo”.

Bakomeje bavuga ko hari ibintu bibaza ku bayobozi babo cyane cyane Rev.Karuranga Ephrem aho bibaza uwo Mukasa wo muri RNC uba yaje kumufata ku kibuga cy’indege haba habuze abayobozi bakuriye Itorero ngo abe aribo bamwakira ?ko hari abo yasengeye baba bakora iki?ese iyo aje kumufata amujyana he?ese baganira iki?ibyo byose bati turifuza kumenya ayo makuru.

Ibaruwa Rev.Karuranga Ephrem yandikiye Impunzi azemerera ubufasha ariyo bamwe bashingiraho bamushinja gukorana n’abagambanira igihugu

Rev.Karangwa John Umuvugizi wungirije uvugira kuri Telephone uri mu bafashe imyanzuro igaragaza amakosa ya Rev Karuranga John

Ku kibazo cy’abamwe mu bagize biro bafashe imyanzuro igaragaza ibibazo bya Rev Karuranga Ephrem harimo ivuga ko yasengeye abantu I Burayi nta nama yabyemeje ndetse n’abasengewe batabisabye bikaba bihura n’ibibazo bamwe mu ba Kristo bibaza abo bantu yagiye kubasengera kubera iki ?ko harimo n’abafite ibyaha bashinjwa mu Rwanda abandi ari impunzi zidekaraye abo bantu yabasengeraga ku zihe mpamvu?bamwe muri abo harimo Mboneko Joseph wanditse urwandiko avuga ko haba amatora kugirango Abanyarwanda babaga mu mahanga babone gutaha akaba yarandikiraga uwahoze ari Perezida Habyarimana wari inshuti ye.

Muri iyo myanzuro myinshi igaragaza amakosa menshi ya Rev.Karuranga Ephrem aho bavuga ko atonesha bamwe mu bakozi nkuko muri bubibone mu nyandiko ndetse ko akingira ikibaba bamwe mu banyereza cyangwa basahura imitungo ya ADEPR.

Havugwamo na Karasha imashini isya amabuye yahawe  uwitwa Shingiro Eraste iyo mashini ikaba iba mu Bugesera ariko kuva yayihabwa ngo nta mafaranga irinjiza kandi buri kwezi yagombaga kujya yishyura Miliyoni 9 ariko ubu imyaka ibaye 2.

Havugwa urwandiko Rev.Karuranga yandikiye impunzi zo mu bihugu bitandukanye harimo u Burundi ,Kenya na Tanzania n’ibindi abemerera ubufasha ari naho bamwe mu ba Kristo bahera bamushinja ko ashobora kuba akorana n’abagambanira igihugu kuko bavuga ko ni gute yandikira impunzi azemerera ubufasha biro nyobozi itabizi?.

Byinshi mu byanditswe mu myanzuro ya bamwe mu bagize biro nyobozi ,Ikinyamakuru Umusingi cyabyanditseho inkuru ndetse no muri iyo myanzuro bavuga ko Rev. Karuranga ashore Itorero mu manza zitari ngombwa aho bavuga imanza amaze iminsi aburana n’Ikinyamakuru Umusingi.

Ese kuki inzego zidakurikirana aya makuru yose avugwa mu bayobozi ba ADEPR dore ko nayo ubwayo nyobozi yamaze gucikamo ibice bibiri kimwe kigizwa n’umuvugizi wungirije Rev Karangwa John umaze igihe gito afunguwe n’ushinzwe imari ndetse n’umujyanama bityo Rev.Karuranga Ephrem bikavugwa ko ari kumwe n’Umunyamabanga uhoraho (SG)Gatemberezi.

Ese ibi bintu nibigera kwa Perezida Kagame byaravuzwe kenshi bikirengagizwa ubu inzego zibishinzwe zizavuga ko zakoze iki kuri iki kibazo?.

Rev.Karuranga Ephrem Umuvugizi wa ADEPR asengera bamwe mu bashinjwa kugambanira igihugu ndetse bafite ibyo bashinjwa mu Rwanda ndetse nyobozi ikaba imushinja kubasengera atayimenyesheje ndetse n’abasengewe batarabisabye

Uyu mugore wicaranye na Rev.Karuranga n’umunyabanga (Secritary)wa Nsanzurwimo Joseph

Hari amakuru avugwa ko ku munsi w’ejo ku cyumweru hari akanama gashinzwe gucyemura impaka kazaterana mu rwego rwo kunga impande zombi ariko bamwe mu bakristo baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi basanga ako kanama kadakwiye kujya kubunga kuko ntacyo bashoboye kuko bafite ibyo bashinjwa bikomeye ahubwo bitonde nabo batazashinjwa kubashyigikira.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umuvugizi mukuru Rev.Karuranga Ephrem icyo avuga ku makuru ashinjwa n’abamwe mu ba Kristo maze ntibyadukundira ko adusubiza ndetse n’ubutumwa bugufi tumwandikira ntiyabusubiza nkuko bisanzwe atajya adusubiza ku makuru tuba tumubajije.Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza zimwe mu nzego zishinzwe umutekano nka RIB niba hari icyo bafasha aba kristo maze Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) Dominique Bahorera ati “Nyandikira amakuru ushaka kuri whatsapp nyakurikirane hanyuma ngusubize”.

Ubwo twasohoraga iyi nkuru twari tugitegereje ataradusubiza ariko icyo azadusubiza tuzakibagezaho mu nkuru ikurikira kuko hari amakuru menshi tutarandika kandi afitiye igihugu akamara ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Gatera Stanley

5,245 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.