Hakozwe ikoranabuhanga rizafasha abanyeshuri biga siyanse muri Laboratwari
— July 20, 2020
Please enter banners and links.

Nyuma yo kubona ko mu burezi bw’u Rwanda hakiri ikibazo cy’umubare muto w’amashuri afite Laboratwari zijyanye n’amasomo ya siyansi, sosiyete yitwa O’Genius Priority Ltd iba mu Rwanda yahisemo gutangiza urubuga rufasha abanyeshuri kubona ubumenyi busanzwe butangirwa muri izi Laboratwari.
Ikibazo cyo kutagira laboratwari by’umwihariko ku mashuri y’igisha siyansi gisa nk’aho kikiri ingutu kuko imibare yatangajwe na MINEDUC muri 2019 ku ishusho y’uburezi mu mwaka wa 2018, yerekanye ko 78.4% by’amashuri yisumbuye mu Rwanda atari afite laboratwari.
Uku kutagira laboratwari bituma abanyeshuri biga kuri aya mashuri hari ubumenyi batabasha kubona kuko hari ibyo batabona mu ngero zifatika, umwarimu abaha cyangwa abanyeshuri babe bakikorera ibyobari kwiga bo ubwabo ngo bibafashe kubyumva neza.
Nyuma yo kwitegereza iki kibazo sosiyete yitwa O’Genius Priority Ltd yahisemo gukora urubuga irwita ‘O’Genius Priority Ltd’ ruriho imfashanyingisho zibanda ku mikorongiro ikorerwa muri laboratwari (laboratory experiment practicals) kugira ngo rujye rufasha ibyo bigo by’amashuri kuziba icyo cyuho ari nako runafasha abo banyeshuri kubona ubumenyi abandi baba babonye mu gukoresha laboratwari.
Umuyobozi wa O’Genius Priority Ltd, Igiraneza Origène yavuze ko ibibazo bishingiye ku kutagira laboratwari ku bigo bimwe na bimwe ndetse n’impanuka ziyiberamo biri mu byashingiweho mu kuzana ino laboratwari y’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Igitekerezo cyaturutse ku ibura ry’ibikoresho byo muri laboratwari mu burezi kuva mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza ahigishwa siyansi. Abanyeshuri benshi biga bafata mu mutwe gusa kandi badashobora gushyira mu bikorwa ibyo biga kuko usanga ibigo nta bushobozi bifite bwo kubaka laboratwari cyangwa ngo abanyeshuri babe bakoresha laboratwari bisanzuye”
Yakomeje agira ati “Hari impanuka nyinshi zibera muri laboratwari zanatuma abana bahasiga ubuzima iyo batahuguwe neza. Niyo mpamvu twe twakoze O’Genius Panda nk’uburyo bunoze buhendutse bwo gukoresha laboratwari z’ikoranabuhanga butuma umunyeshuri yisanzura bihagije akaba yakora imyitozo inshuro zose ashaka kandi nta mpungenge.”
Kuva mu 2017 ubwo iyi sosiyete yatangiraga kubaka uru rubuga yagiye ikorana bya hafi na Minisiteri y’Uburezi ndetse n’ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi kugira ngo mu gihe izaba yuzuye izabe ikubiyemo ibijyanye na gahunda y’igihugu mu bijyanye n’uburezi, ndetse nyuma y’uko rurangiye bakomeza gufatanya mu kurugerageza mu bigo bitandukanye.
Muri ibibihe bigoye bya COVID-19 abanyeshuri biga ibijyanye na Siyansi uru rubuga ruri kubafasha gukomeza gukurikirana amasomo yabo nta kiguzi basabwe.
Umunyeshuri ushaka gukoresha O’Genius Panda yifashisha mudasobwa cyangwa telefone igezweho, hanyuma akajya kuri uru rubuga akuzuza umwirondoro mugufi atanga amakuru ajyanye nibyo yiga ubundi agatangira gukoresha urubuga ntankomyi.
Kuva O’Genius Panda yashingwa kugeza uyu munsi abanyeshuri barenga 8,000 bava mu bigo birenga 100 mu Rwanda babashije kwiga bayifashishije.
2,741 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikigo cya Cleverland TSS Matimba hamenyekanye ibanga bakoresha mugutsindisha abanyeshuri benshi ndetse abaharangije ntibabure akazi
Nyuma y’uko ikigo cya Cleverland TVET gitsindishije abanyeshuri benshi ku rwego rwa mbere mu gihugu ,Ababyeyi barashimira ubuyobozi bw’Ishuri
Iyakaremye Papias amennye amabanga uburyo yakoresheje ubwenge yahawe na RPA/RPF mu kuyobora abanyeshuri(Vedio)
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply