Ese Rayon Sports yirukanye umutoza Javier Martinez Espinoza kubera gutsindwa na APR FC ?
— December 24, 2019
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu b’ubuyobozi bwa Rayon Sports avuga ko bwamaze gutandukana n’uwari Umutoza wayo, Javier Martinez Espinoza nyuma y’amezi atatu gusa ayijemo ndetse ni nyuma y’iminsi itatu gusa atsinzwe umukino wa APR FC ku bitego 2-0.
Tariki ya 1 Nzeri 2019 ni bwo Rayon Sports yererekanye Umunya-Mexique, Javier Martinez Espinoza nk’umutoza mushya ku masezerano y’umwaka umwe.
Mu mikino 15 yari amaze gutozamo Rayon Sports, yatsinzemo icyenda, anganya ine, atsindwa ibiri irimo uwa Sunrise FC na APR FC, aho gutsindwa na mukeba biri mu byatumye ajya mu mazi abira.
Amakuru avuga ko kuba atarakinishije Mugheni Kakule Fabrice ku mukino wa APR FC kandi Ubuyobozi bwarabimusabye ndetse n’abakinnyi barabishakaga biri mu byatumye asezererwa.
Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, aherutse gutangaza ko hazafatwa imyanzuro ikomeye nyuma yo gutsindwa na APR FC ibarusha cyane.
Uyu mugabo w’imyaka 47 ukomoka muri Mexique si mushya mu mupira wo muri Afurika y’Uburasirazuba kuko yatoje Vipers yo muri Uganda mu mwaka ushize, ayivamo mu mpera zawo yirukanywe. Icyo gihe yari amaze iminsi 143 mu kazi.

Umutoza wa Rayon Sports Javier Martinez Espinoza wirukanywe

Kwirukanwa muri Vipers ntibyari biturutse ahanini ku musaruro muke kuko mu mikino 11 ya shampiyona yari amaze gutoza, nta n’umwe yatsinzwe, ahubwo byaturutse ku yindi myitwarire.
Bivugwa ko kuva ku wa 16 Kanama 2018 ubwo yerekanwaga asimbuye Miguel Da Costa, imyitwarire ye yabaye ikibazo gikomeye ku ikipe.
Ngo nta na rimwe yigeze yumvira cyangwa ngo yubahe abo bakoranaga mu gutoza iyi kipe kuko yumvaga ko nta na kimwe bakongera ku mikinire ye.
Ikindi kandi ni uko ngo yakundaga kudakinisha abakinnyi bamwe na bamwe ku mpamvu zitazwi, bituma abari bamaze igihe kinini muri iyi kipe batangira kumwinuba.
Asize Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 31, irushwa amanota atandatu na APR FC ya mbere.
3,361 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply