Rayon Sports yanyagiye Mukura VS ibitego 5 byose ariko APR FC irayiteguye (Amafoto)
— December 15, 2019
Please enter banners and links.

Rayon Sports yatsinze Mukura Victory Sports ibitego 5-1 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona wahuje amakipe yombi kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite Nizeyimana Mirafa kubera amakarita atatu y’umuhondo, mu gihe Mukura Victory Sports yaburaga Mutijima Janvier, Tuyishimire Eric na Nwosu Samuel itakinishije kandi umunyezamu Bikorimana Gérard, abanza ku ntebe, hajyamo Iratugenera Edouard.
Mukura Victory Sports yabanje guhusha uburyo bukomeye ku mupira watewe na Niyonkuru Ramadhan ukagarurwa n’izamu, yafunguye amazamu ku gitego cyitsinzwe na Nshimiyimana Amran ubwo Duhayindavyi Gaël yahanaga ikosa ryakozwe na Iradukunda Eric.
Ndizeye Innocent yananiwe gutsindira Mukura Victory Sports igitego cya kabiri ku mupira wakuwemo na Kimenyi Yves.
Rayon Sports yasatiriye cyane Mukura Victory Sports guhera ku munota wa 30, ariko biyisaba gutegereza uwa 38 ubwo yishyurirwaga na Michael Sarpong n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Rutanga Eric.
Nyuma y’uburyo Ndizeye Innocent yabonye agakurwaho umupira na Kimenyi, Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri mu masegonda ya nyuma y’igice cya mbere, aho Bizimana Yannick yashyize mu izamu umupira wari uvuye ku izamu utewe na Rutanga.

Rayon Sports FC

Ikipe ya Mukura VS





Mugheni Fabrice wasimbuye Iranzi Jean Claude, yatumye Rayon Sports isatira cyane kurushaho ndetse nyuma y’iminota ine ibona ibitego bibiri bikurikiranye, aho ku wa 66, Bizimana Yannick yatsinze abanje gucenga umunyezamu mu gihe abakinnyi ba Mukura yari asize, bo bibwiraga ko yaraririye ubwo yaherezwaga na Ciza Hussein.
Nta gihe kinini cyanyuzemo maze nyuma y’iminota itageze kuri ibiri, Michael Sarpong atsinda igitego cya kane ku makosa y’umunyezamu Iratugenera Edouard utafashe umupira ngo awukomeze, ukamucika.
Oumar Sidibé yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatanu mu minota y’inyongera ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.
Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 31 iguma ku mwanya wa kabiri, irushwa amanota atatu na APR FC ya mbere. Amakipe yombi azahura ku wa Gatandatu ku munsi wa 15 usoza imikino ibanza ya Shampiyona.Abafana ba Rayon Sports baravuga ko na APR FC itazabacika mu gihe abafana ba APR FC bavuga ko biteguye gutsinda Rayon Sports bakaguma ku mwanya wa mbere umukino utegerejwe na benshi.
Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Kiyovu Sports yatsinzwe umukino wa kane, imbere ya Police FC ku bitego 3-1, Sunrise FC inganya na Marines FC igitego 1-1.
Musanze FC yanganyije na Etincelles FC ubusa ku busa mu gihe na Espoir FC yanganyije na AS Muhanga ubusa ku busa.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Rayon Sports: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Ndizeye Samuel, Rugwiro Hervé, Rutanga Eric (c), Nshimiyimana Amran, Oumar Sidibé, Ciza Hussein, Yannick Bizimana, Iranzi Jean Claude na Michael Sarpong.
Mukura VS: Iratugenera Edouard, Hassan Rugirayabo, Senzira Mansour, Ngirimana Alex, Olih Jacques, Ramadhan Niyonkuru, Gaël Duhayindavyi (c) , Ndizeye Innocent, Muniru Abdul Rahman, Ntwari Evode na Iradukunda Jean Bertrand.
3,445 total views, 5 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply