Byakomeye:Uwari umuvugizi wa ADEPR Karangwa John wari warigize uwahatari akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
— November 15, 2019
Please enter banners and links.

Nkuko mu bizi Ikinyamakuru Umusingi cyakomeje kubagezaho amakuru yo muri ADEPR ndetse n’amakuru yifatwa rya Karangwa John wari umuvugizi wungirije ushinjwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019 nibwo yagombaga gusomerwa n’urukiko rwa Kagarama muri Kicikiro akaba amaze gukatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ashinjwa kuba yaratanze dipolome y’impimbano nkuko byagaragajwe n’umushinjacyaha aho avuga ko yize muri Uganda ndetse akaba afite n’indi yo mu gihugu cya Philippine ariko amakuru tugitohoza ni uko uwamuhaye iyo Dipolome ya Uganda atarangije no kumwishyura nkuko tukibikurikirana ndetse n’amazina ye tukaba twayamenye ariko twirinze kuyavuga kugirango inkuru yacu idapfa.
Kuwa 12 Ugushyingo 2019 mu cyumweru gishize nibwo Karangwa John yaburanye ndetse bamwe mu ba Pasiteri bamushyigikiye bakaba barashatse kurwana n’abanyamakuru badashaka ko bafotora Karangwa avuye mu rubanza ndetse Karangwa akaba yaracishijwe mu gikari cy’urukiko yihisha itangazamakuru ariko Ikinyamakuru Umusingi yateye camera yamufashe bamwihutisha yiruka ajya mu modoka ya RIB yari yamuzanye yahise imujyana.


Karangwa John twamufotoye yiruka ahunga itangazamakuru ava ku rukiko umunsi aburana

Bamwe mu bagaragaje imyitwarire idakwiye aba Pasiteri n’abakirisitu muri ADEPR bashaka kurwana n’abanyamakuru

Bamwe mu bakirisitu muri ADEPR banenze abapasiteri bo muri ADEPR bashatse kurwana n’abanyamakuru ndetse umwe witwa Karangwa James n’undi twamenye w’Inyeragutabara witwa Ritararenga batukaga abanyamakuru aho abakirisitu bari baje mu rubanza babonye imyitwarire yabo barayinenga .
Umwe mu bakirisitu utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ntubonye imyitwarire y’Abapasiteri bacu?abapasiteri batukana mu bantu bakarwana n’abanyamakuru ndetse bashaka kumena camera yabo.
Amakuru dufite ni uko hari abandi bayobozi bakomeye muri ADEPR nabo bashobora gukurikiranwa kubera inyandiko mpimbano .
Twabibutsa kandi mbere y’uko aburana urubanza rwe rwasubitswe ariko umunsi rusubikwa hakaba hari abagabo babiri bazanye inkoko 2 ku rukiko imwe y’umweru indi itukura aho byateje ikibazo ikizanye izo nkoko ku rukiko aho hari abavugaga ko ari abapfumu ba Karangwa bazohereje kugirango bice urubanza afungurwe ataburanye.
7,030 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ninde ugaruye umuriro muri ADEPR ko wari waracogoyeho ?Uwakoze urutonde rw’Aba terrorists yahagaritswe
Karangwa John watangije ADEPR muri Uganda nyuma akayiteza ibibazo agasubira mu Rwanda akaba Umuvugizi mukuru w’ungirije yagarutse Uganda
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Karuranga Ephrem wahoze ari umuvugizi wa ADEPR yirukanye Sibomana na Rwagasana none nawe Isaie Ndayizeye yamwirukanye
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply