U Rwanda rwasabye ko imishyikirano y’ibiganiro bigamije gufungura imipaka hagati yarwo na Uganda isubikwa ariko Museveni asa n’uwitegura intambara
— November 15, 2019
Please enter banners and links.

Hari hateganijwe imishyikirano hagati y’uRwanda na Uganda ku bijyanye no gufungura imipaka ,imishyikirano ikaba yari iteganijwe kuba tariki ya 18 Ugushyingo 2019 ariko u Rwanda rukaba rwasabye ko isubikwa nkuko bigaragara muri kopi y’ibaruwa yandikiwe Uganda.
Ofwono Opondo ni umuvugizi wa Leta muri Uganda akaba yabwiye itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko u Rwanda arirwo rurimo gutinza imishyikirano yo gufungura imipaka.
Ibihugu byombi bisa n’ibiterana amagambo kuko na Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku itariki 8 uku kwezi yavuze ku kibazo cya Uganda n’uRwanda aho yavuze ko hari ibaruwa Uganda yanditse ko itakiriki yagomba guhuza impande zombi muri Uganda kuwa 16 Ukwakira 2019 yimuriwe 16 Ugushyingo 2019 ariko u Rwanda ntirwamenyeshejwe ahubwo avuga ko babisomye mu binyamakuru.

Urwandiko rusbika imishyikirano

Aba bari ku ikosi ya gisirikare muri Uganda


Aba n’abasirikare basoje amasomo yo gutwara ibimodoka by’intambara byitwa Burende
Inama y’imishyikirano ku kibazo cy’uko imipaka yafungurwa abantu bakongera guhahirana iya mbere yari yabereye mu Rwanda nyuma z’indi z’abakuru b’Ibihugu bakoreye u Luanda muri Angola ,indi ikaba yagombaga kubera I Kampala ariko ubu bibaye inshuro 2 itaba aho bamwe bavuga ko izi nama ntacyo zizakemura gifatika.
Hari abavuga ko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bishobora kuvamo intambara ndetse hari abavuga ko Perezida Musveni asa n’urimo gutegura intambara kubera ko mu minsi yashize yazengurutse ibigo bya gisirikare byose muri Uganda ndetse akagirana inama n’abasirikare bakuru babikuriye.
Museveni arangije kuzenguruka ibigo bya gisirikare byose yongeye kugaragara asoza amasomo y’abasirikare barwanisha indege z’intambara ubu ku munsi w’ejo akaba yarasoje amasomo cyangwa amahugurwa y’abatwara ibimodoka by’intambara byitwa za Burende (Tank chrew).
Ibihugu byombi birashinjanya aho u Rwanda rushinja Uganda gufunga abanyarwanda babarenganije ndetse no kubahohotera naho Uganda igashinja u Rwanda guhungabanya umutekano w’icyo gihugu ndetse Uganda ikavuga ko abafatwa bose baba barinjiye muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko ndetse abandi bagashinjwa kuba ba maneko.
Twabibutsa ko hari impunzi z’abanyarwanda zafatiwe muri Uganda zikagarurwa mu Rwanda harimo na Lt.Joel Mutabazi n’abagenzi be ndetse Uganda ikabishyira kuri Rene Rutagungira ubu ufungiwe Uganda ariko ibi byose Perezida Kagame akaba yarabihakanye akavuga ko Rene Rutagungira yazize ko bashakaga ko ajya muri RNC ya Kayumba Nyamwasa akabyanga bakamufunga.U Rwanda nanone rushinja Uganda gushyigikira imitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda nka RNC na FDLR .
7,881 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
ITOHOZA:Uko Gakire yavuye muri Amerika aje kuba Umudepite akisanga I Mageragere byamenyekanye
Breaking News:William Ruto niwe utangajwe nka Perezida wa 5 wa Kenya,impamvu atsinze haravugwa Uganda
Abantu babiri baguye mu gitero i Nyamagabe cyagabwe n’inyeshyamba za FLN
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply