Umwana wiga muwa 3 yakubise mugenzi we ikofe arapfa
— November 16, 2019
Please enter banners and links.

Umwana muto wiga mu wa gatatu w’amashuri abanza yakubise mugenzi we ikofe bivugwa ko ariryo ryamuviriyeho gupfa .
Uwakubise mugenzi we afite imyaka 12 bakaba bigiraga mu ishuri rya Lukolo Junior School Budondo muri Jinja muri Uganda ,Uwishwe akaba yitwaga Sowedi Mugulusi bakaba biganaga bombi mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza.
Bajya bavuga ngo uribupfe ntagira gitangira ,umwarimu yabujije abanyeshuri gusohoka ariko umwe yanga gukurikiza amategeko ya mwarimu ashaka gusohoka bityo mugenzi we aba aramufashe amutera ikofe mu gituza agwa hasi amwongera andi makofe menshi ari hasi kugeza ubwo abandi banyeshuri bahuruye barabakiza.

Ibumoso niwe ise w’umwana wapfuye
Abanyeshuri bamenyesheje ubuyobozi bw’ikigo abarimu baraza bamutwara mu biro by’umukuru w’ikigo kumuha ubuvuzi bw’ibanze ariko babona umwana ararushaho kuremba.
Abarimu babonye akomeje kuremba bahita bamutwara kwa muganga ariko bagerayo umwuka washizemo yapfuye.
Ise w’umwana wapfuye witwa Eriasa Kirigoolaani yavuze ko abarimu bamuhamagaye kuri Telephone ye bamubwira ko umuhungu we yahwereye.Yafashe moto yamwihutishije kujya ku bitaro bya Lukolo Health Centre II aho umwana bari bamutwaye.
Poliisi ya Mutai yagiye ku kigo aho uwo mwana yigaga ifata uwamuteye amakofe akamuviramo gupfa iramufata iramujyana n’ubwo bitemewe gufata umwana muto ku cyaha icyo aricyo cyose.
Umuvugizi wa polisi muri ako gace ka Kiira witwa Diana Nandawula yavuze ko umwana wishe mugenzi we n’abagenzi be polisi yabafashe ibakoresha inyandiko kandi n’ubwo bitemewe gufata abana bato byari ngombwa ko polisi ibakura aho hantu kuko abantu bashobora kubagirira nabi.
Ise wa nyakwigendera witwa Erias Kirigoolaani yabwiye abari baje gutabara ko ababariye umwana wishe umuhungu we ndetse n’ababyeyi be ati “Ntago njya kubarega ndababariye kuko n’ubundi ntago umwana wanjye yagaruka”.
4,011 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply