Haba hari intambara iri gutegurwa nyuma ya Museveni gusoza kadeti y’abapilote b’indege z’intambara ndetse na Kagame akazamura mu ntera abasirikare bakuru no kubaha imyanya mishya.
— November 6, 2019
Please enter banners and links.

Abakurikirana ibya politike ya East Africa bakora isesengura ku bihugu bya Uganda n’uRwanda ndetse n’uBurundi na DR.Congo ariko hakaba hari ibyo bashingiraho bavuga ko hashobora kuba hagiye kuba intambara ikomeye kandi ikabera muri Congo.
Perezida Museveni wa Uganda ejo tariki 5 Ugushyingo 2019 yasoje amahugurwa y’abasirikare ba Kadete bigaga amasomo yo gutwara indege z’intambara ,iki kikaba kimwe mu byo abasesenguzi bahera bavuga ko ashobora kuba yitegura intambara.
No mu Rwanda Perezida Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare batandukanye nka Gen.J.Bosco Kazura wagizwe General ndetse agahabwa kuba Umugaba mukuru w’Ingabo n’abandi bahinduriwe imyanya ,iki nacyo abasesenguzi bakagiheraho bavuga ko nawe ari uburyo bwo kwitegura iyo ntambara ivugwa.
U Rwanda na Uganda muri iki gihe bafitanye ibibazo bikomeye ku buryo umubano w’ibihugu byombi utari mwiza ndetse bikaba bivugwa ko iyo ntambara ivugwa muri Congo ariho ishobora guhera.

President Yoweri Kaguta Museveni interacts with one of the graduands during the pass out ceremony 18 Pilots and 20 Craft Engineers of the Uganda People Defence Airforce at Gulu Airstrip in Gulu on Tuesday 05 October 2019.

Gen.J.Bosco Kazura wagizwe umugaba mukuru w’Ingabo mu mpinduka zakozwe na Perezida Kagame .
Ikindi kigaragaza ko intambara ishobora kubera muri Congo ni uko u Rwanda rushaka kujya muri Congo kurwanya imitwe yitwaje intwaro harimo P5 na RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa kandi na Uganda ikavuga ko izajyayo kurwanya inyeshyamba za ADF ,aha abasesenguzi bakaba bibaza ingabo za Uganda n’uRwanda zihuriye muri Congo haba iki?.
Hari inyeshyamba nyinshi zafatiwe muri Congo zishaka kuza guhungabanya umutekano w’uRwanda ,mu bafashwe hari Maj.Mudhatiru n’abangenzi be bigatuma u Rwanda rushaka kujya kurwanya iyo mitwe y’Inyeshyamba zitwaje intwara.
U Rwanda kandi nanone rushinja Uganda gushyigikira imitwe urwanya Leta nka FDLR na RNC nkuko hari abayoboke ba FDLR bafashwe n’igihugu cya Congo bakoherezwa mu Rwanda bakaba barafashwe bavuye muri Uganda guhura n’abayobozi baho bakomeye nkuko byavuzwe.
Uganda nayo ishinja u Rwanda guteza umutekano mucye muri icyo gihugu aho bivugwa ko u Rwanda rutera inkunga Dr.Kiiza Besigye kugirango akureho Museveni ku butegetsi ndetse hari nabavuga ko u Rwanda rushyigikira Bobi Wine ariko nta bimenyetso bigaragara bagaragaza byerekana ko u Rwanda koko rubashyigikira.
Uganda ishingira gusa ko hari abanyarwanda bafatiweyo barimo Rene Rutagungira bashinjwa guhungabanya umutekano wa Uganda ariko u Rwanda rukaba rubihakana ndetse Perezida Kagame akaba yaravuze ko azira ko bashatse kumujyana muri RNC akanga bakamuhimbira ibyaha.
Ibi bibazo bivugwa hagati y’ibihugu byombi bikaba byaratumye imipaka ihuza ibihugu byombi ifungwa ndetse kikaba ari ikibazo gikomeye cyane cyatumye abaturage babihomberamo bakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
U Burundi nabwo bufite ikibazo n’uRwanda ndetse naho imipaka yaho ihuza ibihugu byombi ntikora neza ndetse Inyeshyamba za Red Tabara zirwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza zikaba ziherutse kugaba ibitero ariko ziraraswa cyane ndetse bituma n’abanyamakuru bari bagiye gukurikirana inkuru y’uburyo bagabye igitero mu gihugu baturutse muri Congo bafatwa barafungwa. Ni ukuvuga ko ibihugu byose bihuriye muri Congo bamwe barasaba abandi intambara igatangira mu Karere kose.
Muhungu John-Kampala
8,895 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply