Karongi: Ababaga muri Shitingi inzu yaraguye umuterankunga abafasha kubaka inzu none babuze ibiti n’amabati
— September 17, 2019
Please enter banners and links.

Mu minsi yashize mu binyamakuru bitandukanye hagaragaye inkuru y’umuryango w’abantu 8 babaga muri shitingi kubera inzu babagamo yari yaraguye izize ibiza.
Nyuma yo kugaragara mu binyamakuru ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera bwahise bujya kubakodeshereza inzu ariko nayo itameze neza imbere kuko yari yuzuyemo amatafari hibazwa uburyo inzu ikodeshwa kandi irimo ibikoresho byuzuyemo ku buryo abana bararaga hejuru ya rukarakara.
Nyuma y’iminsi mike uyu muryango wanditswe mu binyamakuru utabarizwa ko ubayeho nabi hari umugira neza witwa Mbabazi Winnie uba mu gihugu cya Finland yarabibonye yemera kubatera inkunga yo kububakira inzu ikazamuka kubera aribwo bushobozi yari afite n’ubuyobozi bukabafasha kubona amabati n’ibindi cyangwa abandi baterankunga bakaba babafasha nabo.
Mu cyumweru gishize nibwo Nyirarukundo Imerida umugore wa Sabin Jean Bosco aribo ba nyiri rugo rwasenyutse yatubwiye ko inzu yarangiye kubaka ndetse ashimira umuterankunga wabafashije kubaka ariko avuga ko babuze ibiti byo gusakaza.
Nyirarukundo yavuze ko bari bagerageje kujya mu buyobozi ndetse Meya yabemereye ko azaza agakoresha inama n’abaturage ku kibazo cyabo ariko Meya wa Karongi ari mu bahereweho yirukanwa mu nkundura imaze iminsi y’Abameya kwegura bityo ubu bakaba barabuze ubufasha kandi imvura ishobora kongera kubasenyera.

Inzu bujuje ariko babuze uko basakara kubera ubukene

Ishitingi babagamo



Sabin Jean Bosco nawe yagize ati “Ubu inzu kuyubaka byari bisa nibyarangiye ariko ubu twabuze ibiti byo gusakaza iyo ngira Imana nkabibona n’iyo nashyiraho shitingi hejuru tugapfa kuba tuyigiyemo kuko aho tuba naho nta kigenda”.
Ku itariki 11 Kanama 2019 tubaza umuyobozi w’Umurenge wa Rubengera witwa Rukesha maze tumubajije niba koko hari amabati bemereye uwo muryango wabaga muri shitingi avuga ko ucumbikiwe ati naguha nimero z’ushinzwe icyo kibazo akaguha amakuru.
Ikigaragara ni uko uyu muryango usa n’uwatereranywe kandi ubuyobozi buberaho gufasha abaturage.Hari amabati ubuyobozi bwabemereye ariko abayemerewe bibaza guha umuntu amabati ntumufashe n’uburyo yuubaka ko nabyo bitumvikana.
Ubwanditsi
5,375 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply