Bobi Wine ntiyabonetse mu rubanza aregwa kandi Museveni ashobora kumufunga ariko nawe ntibimugwe neza
— September 17, 2019
Please enter banners and links.

Uyu munsi kuwa kabiri tariki 17 Nzeli 2019 abapolisi n’abasirikare bari bazengurutse urukiko rwa Buganda Court muri Kampala aho Depite akaba n’umuhanzi umaze kuba icyamamare Bobi Wine yagombaga kwitaba urukiko akisobanura ku byaha aregwa na bagenzi be byo kwigaragambya batabisabiye uburenganzira polisi.
Urubanza ntirwashoboye kuburanishwa kuko Bobi ine ari mu gihugu cya Kenya ,umucamanza akaba yasubitse iburanisha urubanza rukazongera kuburanishwa tariki 28 z’ukwezi gutaha kwa 10.
Bobi Wine areganwa na mukuru we Fred Nyanzi n’abandi barimo Edward Ssebufu uzwi ku izina rya Eddy Mutwe ari we urinda Bobi Wine na Julius Katongole na David Lule aho bakoze imyagaragambyo yo kwamagana imisoro kuri Mobile money .
Abasesenguzi mu bya politike muri Uganda bavuga ko gusiragizwa mu nkiko cyane bishobora kuviramo Bobi Wine Museveni kumufunga atinya ko uyu mugabo ubu akunzwe cyane n’urubyiruko kandi aziyamamaza kuyobora igihugu cya Uganda muri 2021 ahanganye na Museveni.
Ariko abantu bavuga ko Museveni yibeshye agafunga Bobi Wine ari ko kurangira kwe kuko igihugu cyose bashobora kwigaragambya kandi ibyo kurasa cyangwa gukoresha imyuka iryana mu maso ntibyakoreshwa mu gihugu hose bityo icyo kikaba aricyo gishobora gutuma Bobi Wine adafungwa.
Ikigaragara ni uko n’ubwo Bobi Wine akunzwe cyane ndetse afite ibihugu bimushyigikiye ashobora kutazatsinda Perezida Museveni kubera ko Museveni afite abacuruzi bakomeye bafite amafaranga bazamushyigikira ku buryo muri Uganda igihe cy’amatora hakora amafaranga kandi ibyo Museveni arabizi kubikora.
Ikindi gishobora gutuma Bobi Wine adatsinda ni uko abaziyamamaza ari benshi bazagabana amajwi usange Museveni arabarushije n’ubwo ako kwiba amajwi muri Africa katajya kabura ariko niyo kataba Museveni azatsinda.
Mu bandi baziyamamaza bakagabanya amajwi ya Bobi Wine harimo Gen.Mugisha Muntu ,Rtd Col.Kiiza Besigye ,Bobi Wine ,Museveni kugeza ubu bakaba ari abo bakomeye ariko hari n’abandi bazaza amatora yegereje.
Muhungu John-Kampala
3,028 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply