Abashoferi muri ADEPR barashinja Umuvugizi wungirije Karangwa kubaziza ko bakoranye n’ubuyobozi bwa Rwagasana Tom na Sibomana ,bagiye koherezwa mu Ntara
— August 21, 2019
Please enter banners and links.

Kuwa 20 Kanama 2019 bamwe mu bashoferi batwara imodoka muri ADEPR ku kicaro gikuru batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko bagiye koherezwa mu Ntara bazira ko bakoranye n’ubuyobozi bwa Tom Rwagasana na Sibomana Jean.
Umwe mu bashoferi utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we yagize ati “Amakuru twayamenye ko Umuvugizi wungirije Karangwa John agiye gukoresha akanya Umuvugizi mukuru Karuranga Ephrem adahari kugirango atwohereze mu Ntara atuziza ko twakoranye n’ubuyobozi bwa Bishop Rwagasana Tom na Bishop Sibomana Jean”.
Undi mushoferi nawe wadusabye kudatangaza amazina ye yavuze ko ari ukubahohotera kuko hari abashoferi bahamaze igihe kirekire ku buryo na ba Rwagasana Tom nabo babahasanze ariko Umuvugizi mukuru wungirije akaba ashaka kubikora kubera ko iyo Umuvugizi mukuru adahari aba afite ububasha bwo gukora ibyo yishakiye ariko tukaba dusanga ari ukuduhohotera rwose mutubarize icyo tuzira.

Umuvugizi mukuru Karuranga Ephrem ibumoso na Karangwa John Umuvugizi mukuru wungirije ibiryo
Amakuru dufite ni uko atari abashoferi gusa bagiye kujyanwa mu Ntara kuko hari n’abandi bakozi bazimurwa bakajyanwa mu Ntara.
Iri vugurura no kwimura abakozi biravugwa ko bigiye kuzamura umwuka mubi muri ADEPR kubera benshi batiyumva muri Karwanga John Umuvugizi mukuru wungirije ndetse hari abashumba baherutse kwimurirwa mu Ntara nabo bakaba batarishimiye uburyo bimuwemo.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva ibivugwa kuri Karangwa John umuvugizi mukumu wungirije cyashatse kumubaza kuri Telephone ye igendanwa tumwoherereza ubutumwa bugufi ariko ntiyadusubiza nkuko asanzwe atadusubiza.
ADEPR irimo kuvugwamo ibibazo byinshi ndetse n’inzego zayo kuba zidahuza nkuko mu minsi ishize bigeze no kwandikira RGB bayimenyesha ikibazo kirimo ndetse bigaruka no kuri hotel ya Dove uburyo yayoborwaga nabi n’uwitwa Mbanda Samuel wari umwe mu bayobozi ba Nzahura Torero wigeze gufungwa ashinjwa ruswa.
Amakuru aravuga ko bitarenze ejo kuwa kane bashobora kuba bahawe amabaruwa abimurira mu Ntara nkuko hari abatohoje amakuru neza babyizeye.
7,517 total views, 4 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
5 Comments
John ndamusabiye aranzwe cyane ndetse cyane kuburyo abasesenguzi babona yanzwe kurusha ba munsenyeri
Karangwa john ntakosa na rimwe afite guha ba chauffeurs mutation si ikosa ahubwo ni ukunoza akazi kabo.No mu nzego za Leta birakorwa.
yewa kuri uyu mupastori ntawabura kuvuga yanzwe rwose ikibaye cyose ngoniwe nibitabaye ngo niwe ubunarumiwe pe gusa icyotuzi nuko umwana wanzwe ariwe ukura kukonge iyonkoze uhushakashatsi mbura icyo mumuziza iyo urebye abobose birirw bamutuka nabo yagiriye neza kdi ntanzika ntamunyagire ntandanini yewe ubunarumiwepe gusa iyoza kuba agirakamere bibabyarabaye nabi ariko ubwo muribuka ibirego bamushinja kuva yajya kubuyobozi?kugeza nanubu ngenabagira inama yo kucabugufi bakamusaba imbazi kuko bamucumuriyeho kubusa rwose kdi disi ibisambo birihanze aha nibyinshi bibabishaka gusahura ntakindi ntugirengo nugukunda itorero wapi.muzabamureba umunsi mandaye yarangiye ibisambo bizishima ari gato cyane bizabirwaniramo akakanya avuye uganda bashatse kuryiyandikaho babafata bitarabahira none no mu rwanda muzaba mureba numusaza utagira indanini urya utwe kuva kera turamuzi yasonzaga nkipfura ntandambi agira.ariko uzarebe abobadahuje ubusambo yarababangamiye nibobirirwa bavuza induru mu binyamakuru bamwandagaza ntibamenyeko baba bamusunikira k’uwiteka dore da!
Ese ntimuziko nomubusanzwe umucyo utabangikana n’umwijima?urumva yagira amahoro ate harinyeshyamba zababajura basahuye Itorero muri za paroisse,uturere,indembo nabana babo ndavugabagabiwe na abajura none ngo aranzwe?ahubwo naho Imana ntako itagize eregabaribafite imbaraga!kdi nubungubu baracyakomeye ntacyo babaye baracyayoboye barahebwa nkuko byaribisanzwe buri iyo uwo pastori karangwa azakuba ari umugome abayatangiranye abayobozi bashya bose kdi byarigushoboka ari disi nu mukristo yarabaretse baridegembya uko bishakiye bamwe bamutuka kumugaragaro akireberahirya nkutabyumvise.
karangwa ntimumuzi mujye mwituriza umupasitori muzima ufungisha abachristo ngo nuko bavuze amakosa ye nuko igihugu gifite inzego zubakicitse zikora iperereza abo yariyarafungishije ubushize ubu ugirango nibaba bakirimo none ngo ninyanga mugayo?? niba uri umwana we nakumva kuko ni so cq ukaba uruwo yagabiye nakumva naho kuvuga ngo nimfura keretse abatamuzi neza njye nizera inzego zumutekano zo mu rwanda bazamukoreho
iperereza ryimbitse nibwo abatamuzi muzamenya uwo ariwe.