Perezida Kagame na Museveni basinye amasezerano y’ubufatanye n’umutekano n’ubucuruzi harimo gufungura imipaka
— August 21, 2019
Please enter banners and links.

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’umutekano ndetse n’ubucuruzi ashobora no gutuma ibibazo bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi birangira.
Aya masezerano yashyiriweho umukono muri Angola kuri uyu wa 21 Kanama 2019 mu nama yahuje abakuru b’ibihugu igamije “kunoza imikoranire no kubungabunga umutekano w’akarere.’’
Yari ahagarariwe na Perezida wa Angola Perezida, João Lourenço; Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville.
Perezida Kagame yageze muri Angola avuye muri Namibie aho yari amaze iminsi itatu mu ruzinduko rw’akazi.
Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda byatangaje bibinyujije kuri Twitter ko “Perezida João Lourenço, Kagame, Museveni na Tshisekedi basoje inama yabahuje hasinywa amasezerano agamije kunoza imikoranire n’umutekano mu Karere.’’
Aya masezerano kandi yakurikiwe na Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso.


Perezida Museveni asuhuzanya na Perezida Kagame nyuma yo gusinya amasezerano


Mu kiganiro abakuru b’igihugu bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gusinya ayo masezerano, Perezida Kagame, yashimye umuhate n’ubushishozi bwa Perezida Lourenço na Tshisekedi bugamije kumuhuza na Museveni no kubafasha gukemura ibibazo hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati “Twabonye amahirwe yo kuganira byimbitse ku bibazo byinshi nkuko tubyumva. Amasezerano y’imikoranire twagezeho uyu munsi agaragaza ko hari urugendo dukwiye kugenda mu kugerageza gukemura iki kibazo.’’
Yakomeje avuga ko bitagorana gukemura ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda nubwo bishobora gufata igihe cyo guhuza imyumvire ariko hari intambwe yatewe.
Ati “Nta kibazo mbona ku Rwanda mu gukorana na Perezida Lourenço, Tshisekedi by’umwihariko na Perezida Museveni mu gukemura ibyo twemeranyijeho gushakira umuti.’’
Ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda byagize ingaruka no ku rujya n’uruza rw’abantu ndetse muri Werurwe 2019, Guverinoma y’u Rwanda yafunze imipaka havugwa ko uwa Gatuna urimo gusanwa n’abaturage batemerewe kwambuka kujya muri Uganda.
Ni ubusabe bwakurikiye ubuhamya bwari bumaze gutangwa n’abarenga 1000 bavuga uko birukanwe nabi ku butaka bwa Uganda ndetse bakagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.
Perezida Kagame yavuze ko iyo abantu batabwa muri yombi iyo bambutse umupaka, ibyo bibangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse n’ubucuruzi.
Ati “Iyo umupaka ufunguye, uba ufite abantu n’ibicuruzwa. Iyo uzanye ikibazo kibuza abantu gukora ingendo zambukiranya umupaka, uba ufunze umupaka ku bantu n’ibintu.’’
Amasezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na Uganda azibanda kuri ibi bibazo byose mu buryo bwimbitse ku buryo buzatuma ibihugu byombi bigera aho byifuza.
Isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Uganda yanaganiriweho mu nama yanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu byombi na yo yabereye muri Angola ku wa 12 Nyakanga 2019, yasize u Rwanda na Uganda byiyemeje gukomeza kuganira ku bibazo bifitanye.
Mu myanzuro yafatiwemo harimo uvuga ku gukomeza kunoza no kwagura umubano hagamijwe inyungu z’abaturage zishingiye ku bukungu na politiki; kwita ku gushaka umuti w’amakimbirane hagati y’ibihugu binyuze mu nzira y’amahoro ishingiye ku buvandimwe bw’Abanyafurika.
Ku kibazo cy’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, inama yishimiye ubushake buhari bw’impande zombi bwo gukomeza ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ikibazo gihari.
Iyo ngingo ivuga ko “Inama yakiriye neza ubushake bwa Angola ifatanyije na RDC muri urwo rugendo [gukemura ikibazo cy’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda].’’
Muri ayo masezerano harimo avuga ko imipaka igomba gufungurwa urujya n’uruza rw’abantu bagakomeza kugenderana ndetse imipaka igafungurwa vuba aribyo byatumye abantu bishimira aya masezerano ndetse bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda bikaba byanditse ko u Rwanda rugiye gufungura imipaka nyuma y’abakuru b’ibihugu gusinya amasezerano.
Ahantu hose no kumbuga nkoranyambuga na za status za whatsap hose abantu bari kwishimira ko imipaka igiye kongera gufungurwa.
4,142 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply