Abateramakofe barimo Golola na Semata bagiye gukinira Miliyoni 50 ariko umwe ari ku ruhande rwa People Power undi Movement ariko hari uwo umuhungu wa Museveni azaha Miliyoni 15(Vidio)
— August 1, 2019
Please enter banners and links.

Golola n’umuteramakofe uzwi cyane muri Uganda akaba amaze guteza imbere umukino w’iteramakofe ku buryo ubu abaterankunga bashyizeho Miliyoni 50 uzatsinda akazazegukana.
Golola akazakina n’uwitwa Ssemata ariko uyu ubushize akaba yarakubise Golola aramutsinda ubu Golola akaba yaje avuga ko kuri iyi nshuro ayo mafaranga atazamucika ashaka gukubita umuntu agapfa bakamushyingura.
Abaterankunga harimo uwitwa ABITEX wateraga inkunga ibitaramo bya Bobi Wine mu gihe undi afite umuterankunga witwa Balaamu uterankunga ibitaramo bya Bebe Cool nabandi bahanzi bashyigikira Museveni.
ABITEX akaba yavuze ko ibara ry’umuhondo ritajya ritsinda akaba yizeye ko Golola uzaba ari ku ruhande rwa People Power ya Bobi Wine bagomba gutsinda.

Iburyo niwe Golola naho ibumoso ni Ssemata

Golola


ABITEX ibumoso ,iburyo niwe Balaamu abaterankunga

ABITEX yagize ati “Ndagirango mbabwire ko nzakuvugana na Bobi Wine n’umukinnyi nawe akunda siporo azaze abe ahari dutsinda aba Movement ya Museveni”.
Ssemata we yavuze ko atajya avuga byinshi nka Golola ategereje kimwe gusa umunsi ugere amwereke ko atazi gutera amakofe ati “Murabizi ko agira ibigambo byinshi ariko nta minota irenze 2 izashira ndamuzi abari bahari muribuka ubwo duheruka guterana amakofe yarabeshye ngo yanyereye ava mu mukino ariko ubu ntarwitwazo afite cyeretse natinya agahimba andi mayeri”.
Balaamu yavuze ko bamaze kwishyura ibigo bishinzwe ubwishingizi byose byarangiye na Ambulance izaba ihari kugirango uzakubita undi ikofe agahwera izamujyane kwa muganga ibigo by’ubwishingizi byishyure nihagira upfa nawe bamwishyure umuryango we bityo rero buri kimwe cyarateguwe neza.Balaamu akaba yabwiye abanyamakuru ubwo aba bagabo bombi basinyaga amasezerano ko umuhungu wa Perezida Museveni Gen.Muhoozi yavuze ko Golola nakubita Ssemata azamuha Miliyoni 10 mu gihe Ssemata nakubita Golola ku nshuro ya mbere azamuha Miliyoni 15 kuko bagomba guterana amakofe inshuro 5 buri nshuro ikazajya itwara iminota 3.
Umukino uteganijwe Kuwa 3 Kanama 2019 kuri Garden City ukaba ari umukino uzitabirwa cyane bitewe n’uburyo wamamajwe ndetse washyizwemo amafaranga menshi ,aba bombi bakaba bashatse kurwanira imbere y’abanyamakuru mu rwego rwo kwerekana ko bafitanye umujinya buri umwe ahigira undi nkuko mu bihugu byateye imbere basigaye babigenze ariko mu Rwanda ko uyu mukino utajya uvugwa cyane habura iki?.
Ndayambaje F
3,537 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply