Gakenke:Bakora ubworozi bw’Inkoko nta amahugurwa bahabwa bagakeka ko batitabwaho kubera bafite ubumuga.
— July 29, 2019
Please enter banners and links.

Kuwa 24 Nyakanga 2019 abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye boherejwe mu Turere dutandukanye mu rwego rwo gukora inkuru zivuga ku bibazo by’abafite ubumuga bahura nabyo cyangwa n’ibyiza bagezeho.
Kubera ko kugera ku makuru bihenze ikaba ariyo mpamvu Inama nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda ifatanije na National Council of Persons with Disabilities(NCPD)na National Union of Disability Organizatuins of Rwanda(NUDOR)bafashije abanyamakuru kujya gukora inkuru zijyanye n’abafite ubumuga.
Itsinda ry’abanyamakuru ryagiye mu Karere ka Gakenke ryasuye zimwe muri Koperative z’abafite ubumuga harimo iyitwa Ejo Heza yorora inkoko ijana na cumi (110) baguze mu nkunga bahawe n’Akarere ingana na Miliyoni imwe(1.000.000Rfw) ariko bakaba bataragira inzu yokororeramo inkoko zabo ahubwo umwe mu banyamuryango akaba ariwe wabatije inzu yo kororeramo inkoko zabo.
Tuganimana Merekiyoro n’umwe mu banyamuryango ba Koperative Ejo Heza akaba ari nawe watije Koperative inzu yo kororeramo inkoko ndetse akaba ariwe uzicunga kuko ziba mu rugo rwe kandi nawe ubusanzwe akaba yari asanzwe yorora inkoko ze.

Tuganimana Merekiyoro yerekana inkoko za koperative yabo ariko zororerwa mu nzu itagezweho kororeramo

Amagi y’inkoko za Koperative

Meya wa Gakenke Nzamwita Deogratias aganira n’abanyamakuru ku bibazo by’abafite ubumuga
Tuganimana Merekiyoro yabwiye abanyamakuru ko atarahugurwaho ku bijyanye no korora inkoko bya kijyambere we akaba yorora uko abyumva ,ikaba imwe mu mbogamizi zituma ubworozi bwabo budatera imbere uko bikwiye .
Inzu bororeramo nta matara arimo amurikira inkoko ninjoro ndetse no kuzigaburira akaba akoresha ibase zisanzwe no kuzigaburira azigaburira mu bikoresho bitari ibya kijyambere.

Inzu Koperative Ejo Heza yororeramo inkoko imvura iguye ari nyinshi cyangwa umuyaga mwinshi uje ushobora kuyisenya ikaba yagwira inkoko zifapfa ariyo mpamvu bakabaye bafite inzu ikomeye kandi ijyanye n’igihe

Bimwe mubigaburirwaho inkoko bigezweho ariko kubera ubushobozi bucye bafite tune( 4)gusa
Yakomeje avuga ko no kuzitera inshinge ariwe ubyikorera akaba asanga yakabaye ahabwa amahugurwabagakora ubworozi bujyanye n’igihe kandi bikabafasha kumva ko batatereranywe.
Ahandi usanga inkoko za kijyambere zororerwa mu nzu nziza isukuye ifite ibyangombwa byose birimo umuriro ,ibyo ziriraho bya kijyambere ariko kwa Tuganimana we abikora uko abyumva.
Tuganimana agira ati “Nta hantu ndajya guhurwa ngo ndebe uko ahandi borora inkoko ku buryo bugezweho ariko ngize amahirwe nkahabona byadufasha guteza imbere ubworozi bw’inkoko kandi n’umusaruro ukiyongera”.Akomeza avuga ko no kudahabwa amahugurwa ari uko abafite ubumuga batitabwaho nk’abandi.
Mu bindi ashima ,Tuganimana avuga ko ubworozi bw’inkoko yaguzemo amasambu 2 ahwanye na Miliyoni eshatu ndetse akaba yarubatsemo inzu nziza ndetse nta kintu yakenera ngo akibure kubera ko afite ubumuga kuko ashoboye gukora.
Tuganimana abajijwe niba abona kudahabwa amahugurwa ari uko bafite ubumuga ati “Nibyo rwose twumva ariyo mpamvu kuko hari gahunda zimwe na zimwe usanga tutitabwaho nk’abandi bantu”.
Perezida wa Koperative Ejo Heza Munyemana Simon yavuze ko nta bumenyi bundi barahabwa bujyanye no korora inkoko ndetse asaba ko baterwa inkunga yo kubona ubumenyi buhagije bikabafasha kurushaho korra neza bijyanye n’igihe ndetse avuga no ku kibazo cya mugenzi wabo ubatiza inzu yo kororeramo kubera ko nta mafaranga bafite ahagije bakaba barahisemo ko bazishyura Tuganimana ibihumbi ijana na mirongo itanu ariko azava mu nyungu zizava mu gucuruza amagi.
Murema Jean Batiste umunyamategeko muri NUDOR avuga ko imyumvire(Mindset) ariiwo muti w’ibibazo byose ati “Abantu twese tugize imyumvire imwe ku bafite ubumuga ibibazo abafite ubumuga bafite byakemuka ,kuko hari ubwo umuntu ufite ubumuga yinjira muri supermarket agiye guhaha afite amafaranga bakumva ko aje gusabiriza kandi afite amafaranga ye ariko dufite imyumvire imwe tukumva ko nabo aria bantu nk’abandi ibibazo byose byakemuka ”.
Ndabaramiye Jean Damasceni n’umwe mu banyamuryango ba Koperative Ejo Heza akaba atuye mu Mudugudu wa Kagoma ,Akagali ka Gitenga ,Umurenge wa Gakengeavuga ko basaba ko bahabwa inkunga bakubaka inzu hafi y’umuhanda hari amazi n’umuriro kubera ko aho bakoreraga ari kure kandi ku musozi bibagora kuhageza ibiryo by’inkoko ndetse bikabahenda ariko babonye inkunga kumuhanda byaborohera.
Abanyamakuru bashatse kumenya impamvu Akarere ka Gakenke kadafasha abafite ubumuga bishyize hamwe kubona amahugurwa kuko bo basanga bishoboka ko badahabwa amahugurwa kubera ari uko bafite ubumuga maze Meya wa Gakenke witwa Nzamwita Deogratias avuga ko kudahabwa amahugurwa atari uko bafite ubumuga ahubwo nanone usanga hakiri ikibazo cy’ubushobozi budahagije kuko Amakoperative yose mu Karere y’abafite ubumuga ni 23 afite abanyamuryango 1970 ati “Dufite abashinzwe Amakoperative mu Mirenge, nka Akarere rero tukaba twarafashe umwanzuro wo kubitaho bagahabwa ubufasha n’amahugurwa”.
Gatera Stanley
6,379 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply