umu amakuru- Umugore wa Karangwa John Umuvugizi mukuru wungirije muri ADEPR yafatiwe mu Buvumo yagiye gusengerayo | Umusingi

Umugore wa Karangwa John Umuvugizi mukuru wungirije muri ADEPR yafatiwe mu Buvumo yagiye gusengerayo

Please enter banners and links.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi ni uko umugore w’umuvugizi mukuru wungirije muri ADEPR Karangwa John yafatiwe mubuvumo yagiye gusengerayo kandi bitemewe.

Bamwe mu bakirisitu muri ADEPR batifuje ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu zabo bwite babwiye Ikinyamakuru Umusingi ko bumvise amakuru ko umugore w’umuyobozi wabo yafatiwe mu buvumo yagiye gusengerayo mu minsi ishize bakibaza impamvu umugore w’uwo muyobozi ajya gusengera mubuvumo kandi umuyobozi ahora abwira Abakirisitu ko bitemewe gusengera mu Buvumo ariko abiwe bakarenga bakajyayo.

Umwe yagize ati “Umugore wa Karangwa John umuvugizi mukuru wungirije ubanza yarabonye ibintu bitoroshye muri ADEPR ahitamo kujya mu Buvumo kumusengera kuko abona bashobora kubura akazi kubera ibibazo bivugwa mu Itorero ryacu rya ADEPR yibagirwa ko bitemewe agezeyo baramufata nabo yari yajyanye nabo ariko nyuma yaje kurekurwa”.

Amakuru avuga ko hari abandi yari yajyanyeyo nabo mu Karere ka Kicukiro akaba yari kumwe n’umukobwa we ndetse n’undi mu Pasiteri twashoboye kumenya izina rye rimwe rya Elie n’abandi bantu batandukanye.

Ikinyamakuru Umusingi kikimara kumenya ayo makuru cyashatse kubaza umugore wa Karangwa John tutashoboye kumenya amazina ye tumuhamagaye ntiyatwitaba tumwoherereza ubutumwa bugufi (sms)ariko nabwo ntiyabusubiza.

Umugore wa Karangwa John

Umukobwa wa Karangwa

Umugore wa Karangwa John ari mu Buvumo

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuvugizi mukuru wungirije muri ADEPR Karangwa John nyuma yo kumva bamwe mu bakirisitu bavuga ko ahora yigisha ko gusengera mu Buvumo bitemewe ariko nyuma umugore we n’umukobwa we akaba yarafatiwe mu Buvumo bari kumwe n’abandi bantu niba yigisha abandi ariko iwe mu rugo ntababwire ?kandi niba yarababwiye hakibazwa impamvu yaba yaratumye barenga kubyo yababwiye bakajyayo ariko nawe ntibyadukundiye kuvugana nawe ndetse nawe akaba atasubije ubutumwa bugufi twamwoherereje tumubaza kuri icyo kibazo.

ADEPR ikomeje kuvugwamo ibibazo kuva ubwo Nzahura Torero yafatiye ubuyobozi igasimbura Bishop Sibomana Jean wari umuvugizi mukuru wa ADEPR ndetse na Bishop Rwagasana Tom wari umwungirije ku buryo hari abavuga ko ubuyobozi buriho burutwa n’ubwavuyeho ,ababivuga bakaba bashingira ku bibazo bya ADEPR Uganda ubu yagurishijwe ndetse igahindura izina n’abamwe mu bayiyoboraga bakaba baroherejwe mu Rwanda na CMI ya Uganda.

Ikindi bagashingira ku bayobozi nk’uwo bahaye kuyobora Dove hotewl witwa Mbanda Samuel uherutse gufungwa ashinjwa ruswa ndetse na hotel kuba inywerwamo inzoga ndetse ikaba irarwamo n’umugabo n’umugore niyo baba batarashakanye nkuko bamwe mu bahakora babivuze ndetse bakemeza ko ibi byabayeho ku gihe Mbanda yayiyoboraga.

Ikindi Mbanda ashinjwa kuba yarahoraga abwira abakozi ko azabirukana ko wigererayo ibukuru ko ntawamuvugaho akaba yarabibwiraga abo yasanze bakora muri Dove hotel ndetse bamwe arabirukana ashyiramo abo ashaka bamufashaga guhiruka ubutegetsi bwa Bishop Sibomana na Bishop Rwagasana Tom n’ibindi byinshi bashinjwa.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Pasiteri twamenye irya Elie gusa uburyo bafashwemo kuko nawe ari mu bafatanywe n’umugore wa Karangwa aho kutubwira ahubwo ati “Wampaye nimero ya Telephone y’uwo muntu waguhaye amakuru kugirango dufatanye kuguha amakuru byihuse kuko ayakeneye vuba vuba”.Leta ikaba yarashyizeho itegeko ko bitemewe gusengera mu Buvumo kuba umugore w’umuyobozi yarafatiweyo bamwe muba kirisitu bakaba bamunenze cyane.

 

9,482 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.