Isesengura :Ibintu 10 Opozisiyo yo mu Rwanda ikwiye gukora abantu bakamenya ko ihari .
— July 30, 2019
Please enter banners and links.

Mu Rwanda hakunda kumvikana imvugo ivuga ko nta Opozisiyo ihaba ndetse bakavuga ko nta tangazamakuru ryigenga rihaba ariko Ikinyamakuru Umusingi nkuko mubizi ko aricyo cyonyine kigerageza kubagezaho amakuru ya politike n’amakuru asesenguye .
Kuri ubu twakoze isesengura ku bintu 10 Opozisiyo ishobora gukora kugirango abantu bamenye ko iriho bimwe muri ibyo ni uko ubwabo bakwiye kurwanya ubukene buri mu Mashyaka atavuga rumwe na Leta.
Icya mbere ni uko Depite Frank Habineza aherutse kubwira abanyamakuru ko bashaka gusaba ko itegeko rirebana n’inkunga ishobora guhabwa Ishyaka runaka rihinduka kuko na Leta ihabwa inkunga.

Depite Frank Habineza ubwo aherutse kugirana ikiganiro n’abanyamakuru mu cyumweru gishize ku Kimironko
Depite Frank Habineza wa Green Party yavuze ko haramutse hari inkunga itewe Ishyaka runaka ritavuga rumwe na Leta ribanza kubimenyesha inzego zibishinzwe hakamenyekana n’impamvu yiyo nkunga no kumenya uteye inkunga uwo ariwe.
Iki nibagikora iri tegeko rigahinduka Opozisiyo izaba ikoze akazi gakomeye n’ubwo bamwe bavuga ko Green Party ariyo yonyine igerageza na Victoire Ingabire Umuhoza wa FDU Inkingi ndetse na Diane Rwigara washatse kwiyamamariza kuyobora u Rwanda bikarangira afunzwe ariko nyuma agafungurwa ndetse na Ingabire Victoire nawe akaba yarafunguwe.
Ikindi Opozisiyo ikwiye gukora ni ukuvuganira itangazamakuru ryigenga rikagira ubwisanzure nkuko ahandi ribugira ,abanyamakuru bagakora bahembwa kuko icyo gihe byafasha Opozisiyo kuyivugira nayo ikagira imbaraga kuko itangazamakuru ariryo rituma habaho impinduka runaka ariko rifashijwe na Opozisiyo ikomeye.
Ikindi Opozisiyo ikwiye gukora yakabaye ikora ubushakashatsi ku kibazo cy’ifungwa ry’imipaka nyuma yifungwa ryayo ibibazo byateje mu baturage bagahamagara itangazamakuru baribwira ibyo bibazo nkuko ahandi iyo hari ikibazo runaka babikora.
Iyo Opozisiyo igize imbaraga n’itangazamakuru ryigenga rikagira imbaraga bituma Leta idapfa gufata ibyemezo uko yishakiye kuko nk’ikibazo cyo gufunga imipaka ntago byari koroha kuko usanga byarateje ibibazo byinshi biromo inzara nkuko byanditswe n’ibinyamakuru bitandukanye ,byateje igihombo abacuruzi cyane cyane abakora ubucuruzi bwo gutwara abagenzi mu bihugu bitandukanye n’abanyeshuri bigiraga Uganda kuba batarabonye uko basubirayo.
Ikindi ni uko Green Party ivuga ko ishaka ko muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe amatora NEC nabo bagiramo abantu babo ku buryo kubara amajwi haramutse habaye amatora ibyo iyo Komisiyo izajya itangaza bizajya byemerwa nkukuri ,iki nacyo nibagishobora bazaba bakoze akazi gakomeye.
Ikindi nanone Green Party yavuze nukureka itangazamakuru rikajya ritangaza ibivuye mu matora mu gace runaka ,urugero niba mu Karere runaka Green Party ariyo yatsinze itangazamakuru rikabitangaza cyangwa FPR Inkotanyi yatsinda mu gace runaka itangazamakuru rikabitangaza gutyo gutyo kuzenguruka igihugu hose ariko ubusanzwe itangazamakuru ritangaza ibyo NEC iribwiye muri rusange by’agateganyo n’ibya burundu.
Ikindi Depite Frank Habineza yavuze ni uko bagiye gusaba Leta amafaranga yahaga Ishyaka runaka ryatsinze amatora ko bajya bayariha mbere kugirango abafashe muri gahunda zo kwiyamamaza kuko ubusanzwe bayariha nyuma iyo amatora akaba avuga ko bagiye bayahabwa mbere nibyo byiza.
Ikindi ni uko Inteko Ishingamategeko yajya igezwaho nk’ibyo byose Depite Frank Habineza avuga ikabyigaho ndetse n’abandi bariyo nka PSD ,PL na Ps Imberakuri ya Depite Mukabunani bajya bafatanya nkuko ahandi tubona People Power na People’s Government n’andi Mashyaka muri Uganda bashyirahamwe bakavugira abaturage.
Hari abantu basuzugura Depite Frank Habineza ko atari Opozisiyo ariko abandi basanga no kuba atinyuka akavuga ibitagenda ari ubutwari kuko abandi byabananiye kubivuga bari mu Rwanda bakajya kubivuga bamaze guhunga igihugu.Ibindi tuzabikomerezaho ubutaha .
Rwego Tony
3,687 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
Umva agakino gashya kari muri ADEPR ariko katazorohera abayobozi ,Laptop na kashe ngo byaribwe I Rusizi haribzwa byibwe na nde?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply