umu amakuru- Umumotari twicaga wese imyambaro twayitwariraga umupfumu kugirango afunge umuzimu no gufunga urubanza- Young Mulo(Vidio) | Umusingi

Umumotari twicaga wese imyambaro twayitwariraga umupfumu kugirango afunge umuzimu no gufunga urubanza- Young Mulo(Vidio)

Please enter banners and links.

Abagabo babiri baherutse gufatwa na Polisi ya Uganda nyuma yo kwica umumotari camera zo ku nzu zikabafata bavuze uburyo bica abamotari.

Umwe mu bafashwe witwa Young Mulo yabwiye abanyamakuru na polisi ko buri mu motari bishe imyambaro bayitwariraga umupfu kugirango afunge imizimu yabo atazagira uwo ivugiramo ndetse no gufunga urubanza kugirango hatazagira ubakeka akaba yajya kubarega kuko Abapfumu ngo bazi gufunga imanza.

ISO n’abapolisi ba Flying Squard  bafashe Young Mulo ubundi amazina ye nyayo ni Aloysius Tamale bamusanze mu nzu y’umupfu ahitwa Kiwumu- Bukalango muri Wakiso.

Umupfumu akaba yitwa Dan Yiga bakaba basatse inzu ye akoreramo iby’ubupfumu maze basangamo inyundo bakoresha bica abantu ,basangamo imyambaro yumiyeho amaraso n’ibyuma nawe akaba yafashwe afungiwe kuri polisi ya Natete.

Undi wafashwe ni John Bosco Mugisha bakunda kwita  Mukiga nibo bombi bishe uwa bodaboda witwa Derrick Mulindwa bakaba baramwishe bamunize nyuma bamukubita inyundo mu mutwe barawujanjagura.

Young Mulo w’imyaka 24 gusa avuga ko bamaze kwiba moto 6 kandi bajya kuziba Boss yabahaye ikiraka cyo kuzishaka n’ubwo amazina ya Boss yagizwe ibanga.

Umuvugizi wa Polisi ya Kampala n’inyengero zayo witwa Luke Owoyesigire yabwiye ikinyamakuru cya Bukedde ko Mulo yavuze ibintu byinshi harimo aho yabanje guhisha inyundo yakoresheje kwica Mulindwa ariko ko yari yabanje kwanga kuvuga kugeza ubwo bamufashe mu kuboko kwageze kuvunika agataka ati mureke noneho mbabwize ukuri maze byose arabivuga.

Mulo avuga impamvu bica abamotari ari uko baba banga ko ashbora kubateza ibibazo cyangwa nawe akaba yabarwanya akicamo umwe kandi hari imvugo ivuga ngo aho kuburana n’umuntu waburana n’umurambo we.

Yavuze igituma biba moto ko ari ubukene ndetse yeretse polisi uburyo yica abamotari ko batega moto ari 2 bagera aho bapanze kumwicira bakamuhagarika bityo agahita umufata mu ijosi vuba vuba akagubanura undi agahita azana inyundo agakubita kumutwe akaba arapfuye.

 

5,142 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.