Sankara wavugaga kuvugutira umuti usharira Leta y’uRwanda yeretswe itangazamakuru ariko yanze kuvuga umuti uwo ariwo ,ese yabujijwe kuvugisha itangazamakuru ?
— May 17, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2019 ku kicyacaro cya RIB Nsabimana Sankara Calixte yeretswe itangazamakuru ariko ntiyabwira itangazamakuru uburyo yafashwe ndetse ntiyavuga umuti yavugutiraga Leya y’uRwanda nkuko yabivugiraga ku maradio mpuzamahanga.
Hari hashize iminsi abantu bibaza niba Calixte Sankara koko yarafashwe nyuma ya RIB kubitangaza ko bamufashe bamufite.
Abanyamakuru bari bazindutse ari benshi nkuko bari batumiwe na RIB ko saa mbili za mugitondo aribwo bamwereka itangazamakuru ariko Sankara bamuzanye saa tatu zirenzeho iminota mike.
Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yanyuragamo akaza akereka abanyamakuru aho Sankara ari buhagarare ,akababaza niba ari sawa ndetse akanyuzamo akababwira ko igihugu kugifata byabavunnye ntwabigerageza ngo bimuhire akongera agasohoka akagaruka abanyamakuru camera bazerekeje mu muryango Sankara aribwinjiriremo.

Nsabimana Sankara Calixte wiyitaga Major azanywe kwerekwa itangazamakuru



Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yaje ati Sankara yanze kuvugisha abanyamakuru kandi n’uburenganzira bwe ,ubwo umwunganizi we mu mategeko niwe muribuvugishe kandi niko byagenze Sankara yaje afashwe n’abapolisi babiri umwe amufashe mukuboko kumwe undi afashe mukundi yambaye fime mu maso maze amwenyuraho gake maze baramufotora iminota itarenze 5 baba baramujyanye.
Nsabimana Callixte yari umwe mubagize umutwe wa Politiki ukorera mu buhungiro MRCD afatanyije na Paul Rusesabagina uba mu gihugu cy’Ububiligi, Sankara yavugaga ko ari umuvugizi w’umutwe w’Iterabwoba wa FLN, ndetse yakunze kumvikana ku maradio akorera kuri internet na youtube, avuga ko bafite abarwanyi mu ishyamba rya Nyungwe.
Twifuzaga kumubaza niba koko abo barwanyi yavugaga bahari koko ariko kubera atavuzugishije itangazamakuru ayo makuru ntitwayamenye.
Nsabimana Sankara yigeze kuvuga bamubajije ko hari amakuru ko yaba yarafashwe maze avuga ko yabananiye akiba mu Rwanda ati ubu nibwo banshobora ati ahubwo ndimo kubavugutira umuti usharira.
Sankara Callixte yatawe muri yombi i Moroni muri Comoros kuwa 13, Mata 2019 , mugihe amakuru yatangiye guhwihwiswa no kuboneka ku mbuga nkoranyambaga ko uwari Umuvugizi w’ingabo za FLN z’impuzamashyaka MRCD, Callixte Nsabimana Sankara,bivugwa ko yafatiwe mu birwa bya Comores biri mu Nyanja y’Abahinde Paul Rusesabagina yarabihakanye avuga ko icyo gihugu cyamwimanye.
Me Nkundabarashe yavuze ko umukiliya we Alias AKA Nsabimana Sankara ameze neza, afite ubuzima bwiza, kandi ko ibyo akeneye byose abibona.
Ikiri gukorwa ubu ni ugukurikirana dosiye ye kandi umunsi dosiye izagezwa mu rukiko muzabimenyeshwa. Mbabazi Modeste, yavuze ko Sankara afunzwe byemewe n’amategeko.
Biteganyijwe ko agezwa mu bushinjacyaha bitarenze uyu munsi ku wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2019.
Gatera Stanley
4,079 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply