Hirwa wavuye mu kigo cy’impfubyi afashwa yapfuye yabuze amafaranga yo kwivuza kandi imfashanyo zitangwa
— May 15, 2019
Please enter banners and links.

Nkuko Ikinyamakuru Umusingi aricyo cyonyine kibagezaho amakuru acukumbuye ,amakuru y’akarengane ,uyu munsi kirabagezaho inkuru y’umwana witwaga Hirwa wabaga mu kigo cy’impfumbyi aza kukivamo nkuko n’abandi babivuyemo kuri gahunda ya Leta.
Hirwa yari afite mukuru we bombi nyina yitwa Faridah bakaba batuye I Gikondo bose babaga mu kigo cy’Impfubyi muri Huye icyahoze ari Butare ariko kubera gahunda ya Leta yo guca ibigo by’impfubyi baje gutura I Gikondo ariho imishinga itandukanye yabakodesherezaga ndetse no kubona ibiryo n’ibindi .
Faridah abo bana babiri yababyaye cyera akiri muto ariko ubuzima bwaje gukomera nkuko yabidutangarije ku buryo umuhungu we Hirwa yarwaye agapfa yabuze amafaranga yo kumuvuza.
Hirwa bivugwa ko arwaye umutwe uramurya cyane amara iminsi yarabuze amafaranga yo kwivuza hanyuma arapfa ndetse umurambo bawujyanye mu bitaro ntabakoze isuzuma kugirango hamenyekane icyamwishe kuko havugwaga byinshi.
Hirwa amakuru avugwa ko bari bamusiramuye ariko ngo muri iyo minsi habura Telephone baza kuyimufatana baramukubita cyane ku buryo bacyeka ko ari nabyo byamuviriyemo urupfu.
Bivugwa ko bamufatanye iyo Telephone bamukubise ndetse arafungwa ariko aza kurekurwa ariko muri uko gufungwa yari afite ibisebe byo gusiramurwa akaba atarabonye ubuvuzi ariko amakuru tugikurikirana ni uko hari n’umwarimu aho yigaga ngo yajyaga amukubita akamutegeka gushyira umutwe hasi amaguru hejuru nabyo bikekwa ko umutwe ashobora kuba yarawutewe nuko gucurika umutwe hasi amaguru akajya hejuru .

Hirwa wapfuye yabuze amafaranga yokumuvuza
Hari imiryango cyangwa imishinga itandukanye ifasha abo bana babaga mu bigo by’Impfubyi kugirango babone aho kuba n’ikibatunga nka Hope and homes ,Peace Plan nabo bivugwa ko baterwa inkunga na Sadopack ya Rick Waren.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya impamvu Hirwa yapfuye yabuze amafaranga yo kwivuza kandi hari inkunga igenerwa Faridah nyina wa Hirwa kugirango abatunge nibarwara abavuze ndetse bajye kwiga maze tubaza uwitwa Mary Kamanzi Umuyobozi wa Peace Plan maze avuga ko ingunga baha abana babaga mu bigo by’impfubyi inyuzwa mu nsengero nazo zikabona kuyigeza kubo igenewe.
Ikinyamakuru Umusingi cyamenye rumwe mu nsengero zinyuzwamo inknga rukaba rwitwa Assemblé de Dieu ruherereye I Gikondo maze Pasiteri w’urwo rusengero atubwira ko hari igihe inknga zitinda kubageraho.
Ku kibazo cya Hirwa wapfuye yavuze ko batazi icyamwishe ati “Iyo kwa muganga bakora isuzuma tukamenya icyo yazize kuko yari yasiramuwe arafungwa kubera Telephone yari yibye kandi nyina akavuga ko yarwaye umutwe ubwo ntago twamenya niba ari umutwe cyangwa gufungwa yasiramuwe ntavurwe”.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumenya ko abana benshi bafite ibibazo byimibereho cyashatse kubaza Umuyobozi mukuru wa Home and hopes Mark Weddington uba mu Bwongereza maze atubwira ko ibibazo by’abana ba Rubavu abizi ariko atubwira kubibaza uwitwa Innocent Habimfura, Regional Director for East and Southern Africa.
Innocent Habimfura twavuganye amasaha agera kuri abiri kuri Telephone ye ansobanurira ku bana ba Rubavu babayeho nabi ku buryo kubona ifungoro bagomba gusura ingo bazi ko batetse kugirango nibajya kumeza kurya babagaburire ariko mubaza no ku kibazo cya Hirwa ariko ntiyagira icyo akivugaho.
Amakuru dufite ni uko inkunga y’abana iza ariko ishobora kuba ikoreshwa nabi kuko no kubona ugusobanurira uburyo amafaranga aza angana n’uburyo akoreshwa biragoranye.
Innocent Habimfura mubajije ku kibazo cya Hirwa yavuze ko ngo ko yumva mfite amakuru menshi ya Hopes and homes mubwira ko ndi umunyamakuru kandi umunyamakuru aba azi byinshi.
Ku kibazo cy’abana ba Rubavu bavuga ko babayeho nabo Habimfura yagize ati “Turabarera twabona bageze aho nabo bashobora kwitunga ubwo nabo bagatangirira aho kuko ntago twashobora kubarera ngo tubashakire ibyo bakora uretse ko hari nababihabwa bitewe na case ariko nabo baba bagomba gukora cyane kugirango babe abagabo”.
Habimfura yakomeje avuga ko batabona ibyo kubaha ngo bibanyure ati ushobora kumuha ejo akongera agategereza ko ibyo wamuhaye nibishira uzongera ukamuha ibindi bigatuma adakora ngo yiyubake yishakire ubuzima.Inkuru iracyakomeza kuko nindende cyane.
Gatera Stanley
4,543 total views, 5 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply