RMC yagize ibiganiro ku mutekano w’abanyamakuru ku ihohotera rishingiye ku gitsina mu itangazamakuru
— May 17, 2019
Please enter banners and links.

Kuwa 16 Gicurasi 2019 urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda bakoze ikiganiro n’abanyamakuru kigamije kumenya niba mu itangazamakuru harimo ihohotera rishingiye ku gitsina mu itangazamakuru .
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC Mugisha Emmanuel yavuze ko bamwe mu banyamakuru iyo bumvise safety of journalists bumva ko hari uwakubiswe cyangwa wafunzwe ariko umunyamakuru agomba kugira uburenganzira bwe n’umutekano aho akorera.
Bamwe mu banyamakuru batandukanye cyane cyane abagore n’abakobwa muri icyo kiganiro bagaragaje ko ihohotera rishingiye ku gitsinda rihari mu bigo bitandukanye by’itangazamakuru.
Habanjeho kumenya ihohotera iryo ariryo kuko bamwe bumva ko gukora ku mubiri w’umukobwa atabishaka ari ihohotera kandi abandi bakumva atariryo ,gusomana,koherereza ubutumwa bugufi kuri Telephone,gufatana ku rutugu ,guhoberana n’ibindi bitandukanye .

Abanyamakuru baganira ku ihohotera rishingiye ku gitsina mu bitangazamakuru

Mu biganiro abanyamakuru bashimye ko ari byiza bungukiyemo byinshi bavuze ko hari ikibazo cy’umuco aho abanyarwanda rimwe na rimwe iyo umusore atereta umukobwa hari igihe umukobwa yanga akavuga ko atabishaka umusore agomba kubaha ijambo umukobwa amubwiye nkuko mu bazungu iyo ari no iba ari no ariko abanyarwanda hari igihe umusore akomeza agahatiriza kandi nyuma bikazakunda.
Ndahiro Kennedy umwe mu banditsi bakuru ba New Times yabwiye abanyamakuru ko nyuma yo kumenya ko hari ikibazo cy’ihohotera rishingiye kugitsina bashyizeho amabwiriza agenga icyo kigo arebana n’ihohotera rishingiye ku gitsina buri mukozi asinya bikaba byarakozwe mu rwego rwo kurirwanya muri icyo kigo.
Havuzwe ku mbogamizi abanyamakuru b’igitsina gore uburyo bashobora kuvuga ihohotera baramutse barivuze bikajya kumugaragaro ko usanga bamuvugavuga hirya no hino bikaba byakwica izina ry’umuntu cyangwa hagatangira kuvugwa ibindi byinshi bitari byiza.
Zimwe mu nzego zishinzwe itangazamakuru n’amashyirahamwe y’abanyamakuru bakaba biyemeje kwiga kuri icyo kibazo kikazafatirwa imyanzuro uburyo ihohotera rishingiye ku gitsina ryacika burundu.
Muganwa Gonzaga umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru (ARJ)yavuze ko ari igitekerezo cyiza bagiye gushaka uburyo haganirwa ku myanzuro yafatwa nkuko New Times yabikoze.
Gatera Stanley
2,688 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply