Gen. Mubarak yahosheje imirwano hagati y’abafana ba Rayon Sports na APR FC mu mukino watumye hasabwa VAR
— April 21, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 20 Mata 2019 Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba n’Umuyobozi wungirije w’Ikipe ya APR FC, Gen. Mubarak Muganga, yahosheje imirwano y’abafana ba Rayon Sports na APR FC mu mpera z’umukino wahuzaga aya makipe yombi kuri Sitade Amahoro i Remera.
Umukino wa Shampiyona yari igeze ku munsi wa 23 wahuzaga Rayon Sports yari yakiriye APR FC kuri Stade Amahoro i Remera waranzwe n’imvururu zatangiye ubwo Rayon Sports yabonaga igitego ku munota wa kabiri mu minota itatu y’inyongera, nyuma y’uko iminota 90 yari irangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Nyuma y’uko umusifuzi Ishimwe Claude bakunze kwita Cyucyuri atanze penaliti ku munota wa 92, itigeze yishimirwa n’abakinnyi ba APR FC no muri Sitade abafana b’iyi kipe bateye hejuru bagaragaza ko uyu musifuzi yaba afashe icyemezo batavugaho rumwe.
Penaliti yaje guterwa neza na rutahizamu w’umunya-Ghana, Michael Sarpong , umunyezamu Kimenyi Yves ntiyakurikira umupira maze abafana ba Gikundiro batangira kwishimira intsinzi.
Mu gihe rutahizamu Sarpong ndetse na myugariro w’iburyo Iradukunda Eric ‘’Radu’’ bakuragamo imyenda yo hejuru bishimira igitego cy’intsinzi, ni nako abafana ba Rayon Sports nabo batangiye gutera amacupa y’ibinyobwa bitandukanye mu gice cyari kirimo bafana ba APR FC maze nabo barabasubiza, ubushyamirane butangira ubwo.

Abafana baterana amacupa


Gen. Mubaraka Muganga ahosha imirwano


Nyuma y’igitego umupira wakinwe iminota ibiri n’ubwo umutoza wa Rayon Sports Robertinho yasabaga umusifuzi ko yahuha mu ifirimbi akawusoza, ibyo bamwe mu bafana ba Rayon Sports bari bicaye mu ruhande rwa 9 ndetse n’aba APR FC bari bicaye mu 10 ntabyo bigeze babona, kuko bari mu bushyamirane bwanakomeje nyuma y’uko umukino urangiye.
Polisi y’igihugu yahise itabara, maze ibajya hagati igabanya ubushyamirane n’ubwo itakoresheje ingufu , byatumye bamwe mu bafana bayica mu rihumye bagakomeza guterana na bagenzi babo.
Gen. Mubaraka Muganga, Umuyobozi wungirije w’ikipe ya APR FC wari wicaye mu myanya y’icyubahiro , yaje kuhagera maze asaba aba bafana gutuza no kurangwa n’ikinyabupfura mu bimenyetso yakoraga nabo bamuhanze amaso.
Ahagaze hasi iruhande rw’ikibuga cya Stade Amahoro, yahereye ku bafana ba APR FC, akora ibimenyetso bibasaba gutuza bakarekera aho guterana amacupa na vuvuzela n’abafana ba Rayon Sports, mu gihe bari batuje bamaze gucengerwamo n’ubwo butumwa , yakomereje ku bafana ba Rayon Sports nabo ababwira nk’uko yabwiye aba APR FC , maze umwiryane ushira utyo. Nyuma y’aho Polisi yabasohoye hanze umwe kuri umwe kugeza ubwo bose bashize muri Stade.
Nyuma y’intsinzi ya Rayon Sports yahise igira amanota 51, ikaba yahise isatira APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 54 .
Bamwe mu bafana ba APR FC batangiye kuvuga ko hakwiye kuzanwa VAR kuko igitego Rayon Sports yatsinze cya Penalite batacyemera.
4,907 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply