Abo muri Opozisiyo bakomeye barimo Gen.Mugisha Muntu ,Bobi Wine na Mao bishyize hamwe kugirango bakure Museveni ku butegetsi
— April 5, 2019
Please enter banners and links.

Abayobozi b’Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Museveni bishyize hamwe kugirango bashyigikire umuntu umwe agire imbaraga azatsinde Perezida Museveni mu matora ya 2021.
Mu bishyize hamwe harimo abantu bakunzwe cyane ndetse bafite abafana benshi nka Gen.Mugisha Muntu uherutse gutangiza Ishyaka ryitwa the Alliance for National Transformation (ANT) ,Bobi Wine wa People Power, Norbert Mao wa DP.
Abo muri Movement ya Museveni ariyo NRM baherutse guhirira ahitwa Kyankwanzi bemeza ko Museveni agomba kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida nta wundi mu Ishyaka uzemererwa kwiyamamaza cyeretse we gusa.
Depite Bobi Wine akaba yavuze ko gushyira hamwe kw’Amashyaka atandukanye bizaha imbaraga uzaba yemejwe kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda.
Mao wo mu Ishyaka rya DP we akaba yavuze ko barimo kubaka ikintu kimeza nka etaje (skyscraper)kuko iyo wubaka ikintu uba ufite gahunda nziza ariyo dutangiye uyu munsi.
Mao kuvuga ibi ni nyuma y’uko Ishyaka rya DP ryari rimaze iminsi risinyanye amasezerano n’andi Mashyaka atandukanye agamije kwishyirahamwe gukuraho Museveni bakaba barakoze ikitwa Strong DP Block ,abishyize hamwe bakaba ari Democratic Party, Social Democratic Party na People’s Development Party.
Mao yakomeje avuga ko kwishyirahamwe kwabo bizabaha imbaraga zo kugira ubushobozi haba mu mafaranga n’ibindi byo gushyigikira umuntu umwe bazamamaza kuzenguruka igihugu cyose maze ubundi Museveni akaba amateka kuko azatsindwa bibe amateka kuko gutsinda umuntu urambiranye kubutegetsi ahinduka amateka.
Bobi Wine yavuze ko bitakiri ngombwa ko Opozisiyo ihangana ugasanga Ishyaka riumwe rirwanya irindi kandi bose bagamije intego imwe yo kugira Leta ikorera abaturage.
Gen.Mugisha Muntu we akaba yagize ati “Dukurikije ibyo twagiye tunyuramo nk’igihugu birimo intambara no kumena amaraso (blood shed)byaterwaga no kudashyira hamwe kandi biracyatunaniye ariko birashoboka kandi nibwo twagira igihugu kiyobowe neza”.
Muhungu John –Kampala
4,822 total views, 9 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
1 Comment
aho rero uwo mugenenal ariwe muzagira candida apana civiliane bob wine