umu amakuru- Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola,impamvu z’uruzinduko rwe harimo n’umutekano | Umusingi

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola,impamvu z’uruzinduko rwe harimo n’umutekano

Please enter banners and links.

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2019 yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri i Luanda muri Angola aho azakirwa na mugenzi we w’iki gihugu, João Lourenço.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe muri Angola, Perezida Kagame na mugenzi we wa Angola baragirana ibiganiro biza gukurikira umusangiro wo kwakira Perezida w’u Rwanda.

Uru rugendo ruje nk’umwanya w’ibihugu byombi kugira ngo bishimangira umubano by’umwihariko mu ngeri zihuriweho zirimo ibijyanye n’ingendo zo mu kirere, umutekano, ubutabera, imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, ikoranabuhanga n’imiyoborere.

Ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko rwe muri Angola, abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’aho muri Gashyantare uyu mwaka , ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha bibangamira ituze ry’abaturage babyo.

Ni mu gihe kandi muri Kamena umwaka ushize Angola yatangaje ko bitewe n’umubano w’indashyikirwa ifitanye n’u Rwanda kandi yifuza guteza imbere, abaturage barwo batazongera gusabwa viza y’umukerarugendo kugira ngo binjire ku butaka bwayo.

Ibihugu byombi kandi byashyize umukono ku masezerano aha uburenganzira Ikompanyi y’Indege y’u Rwanda (RwandAir) kuba yakoresha ibibuga by’indege byose byo muri Angola n’Ikompanyi y’Indege yo muri Angola (TAAG Angola Airlines) igashobora gutangira gukorera imirimo yayo mu Rwanda.

Angola ni igihugu kiri muri Afurika yo hagati gikoresha Ikinya-Portugal nk’ururimi. Ifite ubuso bungana na km2 1,246,700 aho ituwe n’abaturage barenga miliyoni 25.

Ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bikize ku mabuye y’agaciro nka Diamant, Zahabu, Umuringa ndetse gicukurwamo Peteroli nyinshi.

Ifaranga rimwe ryo muri Angola [Kwanza] rivunjwa 2.86 by’amanyarwanda.Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’uRwanda nayo ikaba yahise itangaza uruzinduko rwa Perezida muri Angola ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Facebook.

 

 

4,007 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.