ADEPR: Graduation ya FATEK yahagaritswe abari bayiteguye bagwa mu kantu
— March 23, 2019
Please enter banners and links.

Ibirori byo kurangiza amasomo (Graduation Ceremony) ya Tewolojiya muri Kaminuza ya Tewolojiya y’Itorero rya ADEPR izwi nka FATEK biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu kuri Dove Hotel bishobora guhagarikwa ku mpamvu zitaramenyekana.
Gusa nubwo aya makuru ahari ko Graduation y’abarangije muri FATEK ishobora guhagarikwa, abarangiza amasomo yabo bo bavuga ko bakomeje imyiteguro ndetse ntacyababuza kujya kuri Dove Hotel ari naho ibirori byabo biteganyijwe kubera.
Umwe mu biteguye Graduation wavuganye n’umubavu yavuze ko nawe ayo makuru yayumvise ariko akayafata nk’ibihuha ndetse ko akibyumva yahise yikanga ariko akavuga ko akomeje imyiteguro ye ndetse agiye kwerekeza kuri Dove Hotel ibirori biteganyijwe kubera akimenyera amakuru yahageze.
Imyiteguro irarimbanyije ku barangije amasomo ya Tewolojiya muri FATEK dore ko bakomeje no guhabwa amakanzu (Gown) na Kaminuza ebyiri zitandukanye nabyo bikomeje kwibazwaho uburyo abanyeshuri biganye bakwambara amakanzu atandukanye.
Twashatse kumenya amakuru kuri ibi byose biri kuvugwa duhamagara umunyamabanga wa ADEPR maze atubwira ko atari kuboneka tumwihanganira akaza kuduhamagara nyuma. Umuvugizi wungirije wa ADEPR nawe ku murongo wa Telefoni yatubwiye ko ari mu nama nubwo hari mu gitondo cya kare.
Turacyakomeza gukurikirana aya makuru yose ngo tumenye icyo Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) ibivugaho dore ko hari amakuru umubavu ufite ataremezwa n’ubuyobozi bwa HEC ko iyi Graduation baba ari bo bayihagaritse.
@Umubavu.com
3,953 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ninde ugaruye umuriro muri ADEPR ko wari waracogoyeho ?Uwakoze urutonde rw’Aba terrorists yahagaritswe
Karangwa John watangije ADEPR muri Uganda nyuma akayiteza ibibazo agasubira mu Rwanda akaba Umuvugizi mukuru w’ungirije yagarutse Uganda
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Karuranga Ephrem wahoze ari umuvugizi wa ADEPR yirukanye Sibomana na Rwagasana none nawe Isaie Ndayizeye yamwirukanye
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply