Amashusho ya Gen. Kyaligonza wahohoteye umupolisikazi wa traffic yateje impagarara muri Uganda bamwe bafunzwe igisirikare gisaba imbabazi
— February 24, 2019
Please enter banners and links.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2019 ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda nahandi hose, haramutse impagarara zazamuwe n’amashusho ya (Rtd) Maj. Gen. Matayo Kyaligonza wo mu Ngabo za Uganda wagaragaye ashaka gukubita umupolisikazi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Kugeza ubu amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi ni uko abasirikare barinda Maj. Gen. Matayo Kyaligonza bamaze gufatwa bafunzwe ndetse n’igisirikare cya Uganda kikaba cyasabye imbabazi kubera imyitwarire abasirikare bagaragaje bahohotera umupolisikazi wari ku kazi ke.
Bivugwa ko ubwumvikane buke bwatangiye ubwo uwo mupolisikazi yahagarikaga imodoka yari itwaye Gen.Kyaligonza ayishinja kwica amategeko y’umuhanda.

Imodoka ya Gen.Kyaligonza yaregwaga gukata iri mu muhanda rwagati aho bitemewe nk’uko Daily Monitor yabitangaje. Amashusho yafashwe agaragaza abasirikare barinda Gen.Kyaligonza bashwana n’umupolisikazi ndetse bamufata amashati nk’abashaka kumukubita.
Umuvugizi w’igisirikare, Brig Richard Karemire yanditse kuri Twitter asaba imbabazi z’ibyabaye ndetse ashimangira ko iperereza ryatangiye.
Ati “Twamenyeshejwe iby’ikibazo cyabaye hagati y’umupolisi wo mu muhanda n’abasirikare bacu. Birababaje kandi turihanganisha mushiki wacu w’umupolisi. Igisirikare n’igipolisi bya Uganda bari gushakisha ibimenyetso ngo hafatwe ingamba.”
Icyakora abakoresha imbuga nkoranyambaga barimo n’abapolisi bakomeje kugaragaza kutishimira ibyakozwe na Gen.Kyaligonza ndetse basaba ko we n’abamurinda bagezwa imbere y’ubutabera.
Komiseri wungirije wa Polisi ushinzwe politiki muri Uganda, AIGP Asan Kasingye yavuze ko atari ubwa mbere Gen.Kyaligonza agaragaraho imyitwarire mibi kuko no mu 1989 ngo yigeze guhanishwa kumanurwa mu ntera azira gukubita umupolisi.
Mag. Gen. Kyaligonza ni visi Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi NRM mu gace k’iburengerazuba.
Biravugwa ko uyu musirikare Gen. Kyaligonza amaze imyaka myinshi atazamurwa mu ntera mu gihe umuhungu wa Museveni amaze kuzamurwa inshuro 8 zose undi nta na rimwe azamurwa bikaba bicyekwa ko ashobora kuba yarabaye umurakare.
Mu minsi ishize nabwo Polisi ya Kampala yatangiye iperereza ku gikorwa cyabaye ubwo Maj Gen (Rtd) Kasirye Ggwanga yarasaga imodoka y’umuhanzi witwa Catherine Kusasira, ayihora ko abayirimo banze kugabanya urusaku rw’umuziki.
Muhungu John-Kampala
5,205 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply