Arsenal isubiye muri 4 za mbere ,Chelsea ikomeje umwaku itsindwa na Man City kuri Penalite umutoza yasimbuje umuzamu yanga kuvamo naho Liverpool inganya na Man United
— February 24, 2019
Please enter banners and links.

Incamake y’imikino isoza icyumweru ku makipe akomeye mu Bwongereza uko yarangiye.
Umukino wari utegerejwe na benshi n’umukino wahuzaga ikipe ya Man United yakiraga Liverpool ku kibuga Old Trafford,ikipe zombi zikaba zanganyije ubusa ku busa.
Ni umukino wari uryoshye kubera ko ikipe zombi zagerageje gushaka ibitego ariko birananirana kuko Liverpool ikaba yashyizemo imbaraga nyinshi kugirango ikure inota rimwe ku kibuga cya Man United ifite umutoza mushya utaratsindwaho kuva yatangira kuyitoza nyuma yo kwirukana Mourinho.
Umukino ubanza ukaba wari wabereye ku kibuga cya Liverpool Anfield Lord ,Liverpool ikaba yarayitsinze ibitego 3 kuri 1.
Ikipe ya Liverpool uyu munsi nyuma yo kunganya ubusa ku busa na Man United ikaba yasubiye ku mwanya wa mbere irusha Man City yari ku mwanya wa mbere kubera ibitego irusha Liverpool ariko Man City ikaba yari yarakinnye imikino myinshi kurusha Liverpool.



Salah wa Liverpool ashaka gutsinda igitego

Saido Mane wa Liverpool arwanira umupira na Smalling wa Man United

Jurgen Klopp umutoza wa Liverpool

Ole Gunnar Solskjaer umutoza wa Man United
Man City yari yakinnye imikino 27 mu gihe Liverpool yari yakinnye imikino 26 gusa ariko ubu uyu munsi zikaba zinganya imikino ikinwe zose zikaba zinganya imikino 27 Liverpool irusha Man City inota rimwe gusa.
Izi kipe zombi zikomeje gukubana zishakisha igikombe cya Shampiyona yo mu Bwongereza aho Liverpool imaze imyaka 29 itaragitwaraho.
Ikipe ya Arsenal nayo ikaba yasubiye ku mwanya wa 4 nyuma yo gutsinda Southampton ibitego 2 ku busa.
Arsenal yari ku mwanya wa 5 itarakina irushwa na Man United inota rimwe kuko yari ifite amanota 50 mu gihe Man United yari ifite 51 none ubu ikaba ifite 52 mu gihe Arsenal yahise iyinyuraho igira 53.



Ozil wa Arsenal


Man City uyu munsi yakinaga na Chelsea umukino wa nyuma wa Calabao cup aho Man City yongeye kuyitsinda kuri Penalite 4 kuri 3.
Umutoza wa Chelsea akaba yasimbuje umuzamu wari umaze kugira imvune ariko umuzamu wa Chelsea witwa Kepa Arrizabalaga yanga kuvamo kandi ntago bajya kumuteruramo birakaza umutoza wa Chelsea Maurizio Sarri ararakara cyane akubita hasi icupa ry’amazi yari afite agaragaza ko umuzamu yamusuzuguye kandi yashakaga gushyiramo undi muzamu uzi gufata amapenalite .



umuzamu wa Chelsea yanga kuva mu kibuga









Ndayambaje F
3,565 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply