The Ben yasohoye indirimbo yiganjemo abakobwa beza yitwa Fine girl abenshi bemeza ko ariwe muhanzi wa mbere mu Rwanda(Video)
— December 28, 2018
Please enter banners and links.

UmuhanZi Mugisha Benjamin uzwi mu muziki nka The Ben yashyize hanze indirimbo yise ‘Fine Girl’ yakozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho na Krizbeatz umaze kubaka izina muri Afurika mu gutunganya amashusho n’amajwi (Vidio).
Iyi ndirimbo imara iminota 3:37 ivuga ubwiza bw’umukobwa, umwihariko wayo ni uko ari ubwa mbere uyu muhanzi agaragaye mu mashusho yakoresheje umubare munini w’abakobwa ari wenyine.
Bamwe mu bakunzi ba The Ben bavuze ko The Ben ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda urusha abandi umuziki mwiza ndetse no kuba ariwe muhanzi ukunzwe cyane.



Abandi bavuga ko umuhanzi ukunzwe cyane ari Meddy abandi bati ni The Ben mbese usanga ari nk’abafana ba APR FC na Rayon Sports kuko nabo bahora bahanganyi bamwe bavuga ko imwe iruta indi.
The Ben hari aho yabwiye umunyamakuru Ati “Ndi muri gahunda yo gushimisha abakunzi banjye ubudasiba niyo mpamvu nahisemo gukora iyi ndirimbo muri ubu buryo mutari musanzwe munziho.”
Uyu muhanzi yavuze ko ari gutekereza kumurika album ya gatatu izaba ije ikurikira izindi yakoze zirimo ’Amahirwe ya mbere’.
Album ya kabiri yise “Ko Nahindutse” yayimurikiye abakunzi be mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi mu 2016.


Ati “Album irabura ibintu bike cyane, kandi byose ni uduseke dupfundikiye ku bakunzi banjye.”
Iyi album ye nshya arateganya kuyimurikira mu Mujyi wa Kigali ku wa 6 Nyakanga 2019 iki gitaramo gikomeye cy’uyu muhanzi kikaba gishobora kuzabera muri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Akorwa na Lick Lick afatanyije Cedru.
Uwatunganyije amajwi y’iyi ndirimbo yitwa Chris Alvin Sunday uzwi nka Krizbeatz. Ni umusore w’imyaka 23 wo muri Nigeria umaze kwandika izina mu muziki.
Yamenyekanye cyane ubwo yakoraga indirimbo ya Tekno Miles yitwa Pana. Ni nawe wakoze iyitwa African Beauty ya Diamond na Omarion.
4,932 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Muri Honeys abakobwa babacurika imitwe amaguru hajuru bakabashyiramo amacupa mu bitsina(Vedio)
SODOMA NA GOMORA,AKABARI NEW BEST BISHYURA KUREBA ABASAMBANA KU MUGARAGARO,BIRATANGAJE
Abahanzi bavukana Weseal n’umugore we Miss Sandra Teta ,Chameleon na Palaso basigaye bacurangira mu kabari kamwe (Video))
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply