Ese amagambo y’abakuru b’ibihugu 3 u Rwanda,Uganda n’uBurundi ashobora guteza intambara ko agaragaramo gutinyana ?
— December 26, 2018
Please enter banners and links.

Hashize igihe umubano w’ibihugu bya East Africa uteri mwiza hagati y’uRwanda n’uBurundi ndetse n’uRwanda na Uganda aho n’abakuru b’ibihugu hari amagambo bavuze abantu bagatekereza ko ashobora gukurikirwa n’intambara.
Habanje Perezida Museveni ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ku kibazo cya Gen.Kale Kayihura washinjwaga gukorana n’igihugu Perezida Museveni yatinye kuvuga izina ryacyo akavuga gusa ngo neibouring Country ugenekerehe mu Kinyarwanda ngo igihugu kigituranyi.
Perezida Museveni yarakomeje avuga mu cyongereza ngo those are small issues to deal with bivuze ngo utwo ni utuntu duto tudateje ikibazo tworoshye gukemura.
Perezida Kagame nawe mu nama y’umushyikirano yaravuze ngo iyo ni intergration yanyabaki abantu bambuka umupaka bagafungwa abandi bakaburirwa irengero?ibi abazi gusesengura bavuga ko asa n’uwasubizaga urwandiko Perezida Museveni yari yandikiye Perezida w’uBurundi Nkurunziza aho Museveni yavugaga ko ikibazo cy’uRwanda n’uBurundi kizaganirwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa East Africa wari uyobowe na Museveni ucyuye igihe.
Perezida Kagame nanone aherutse kuvuga mu nama ya biro politike y’umuryango wa RPF abereye Chairman ko hari abaturanyi 2 batatwifuriza ineza ariko tuzashaka uko tubagusha neza ariko ngo bitatubuza kwitegura…
Mu gihe Perezida Nkurunziza we yeruye akavuga ko u Rwanda ari umwanzi w’uBurundi hanyuma abasesenguzi bakaba basanga ayo magambo akomeye cyane ku buryo ashobora kuba azavamo intambara.
Bimwe mu binyamakuru bitangaza ko Uganda irimo gushyigikira abashaka guteza umutekano mucye mu Rwanda ndetse ko n’abayobozi ba FDLR barimo LaForge Fils Bazeye na Lieutenant-Colonel Abega bafashwe bavuye muri Uganda mu bikorwa byo guhungabaya umutekano w’uRwanda.
N’ubwo abakuru b’ibihugu bagiye bumvikana basa n’abavuga kuri bagenzi babo ariko mu buryo buteruye aribyo hari abavuga ko batinyana habuze uwerura ngo avuge izina ry’igihugu runaka.
Ikindi kugeza ubu uretse kumva mu binyamakuru ko hari abafashwe bagafungwa abandi bakaburirwa irengero ndetse abakozi bamwe b’igihugu runaka mu kindi bakirukanwa ariko nta gihugu cyatinyuka gupfa gutera ikindi mu buryo bwo gutangiza intambara kuko nta mpamvu nimwe igaragara ikomeye yatuma igihugu gitera ikindi ahubwo ibibazo bihari byashakirwa umuti hakiri kare nkuko Perezida Kagame yavuze ko abo baturanyi 2 batifuriza u Rwanda ineza bazashaka uko babagusha neza bityo ikibazo kigakemuka kuko bikomeje gutya abaturage nibo babihomberamo cyane.
Hari abanyarwanda benshi batinya kujya I Burundi cyangwa kujya muri Uganda kandi bafiteyo imiryango cyangwa ubucuruzi bikaba byiza rero uwo mwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu ushize umwaka utaha abantu bakongera gutemberera mu bihugu nkuko byahize mbere.
Muhungu John –Kampala
5,461 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
ITOHOZA:Uko Gakire yavuye muri Amerika aje kuba Umudepite akisanga I Mageragere byamenyekanye
Breaking News:William Ruto niwe utangajwe nka Perezida wa 5 wa Kenya,impamvu atsinze haravugwa Uganda
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply