umu amakuru- Dosiye ya Gen.Nkunda kuki igarutse yahinduye isura, Congo ivuga ko imushaka kugirango nayo itange abayobozi ba FDLR baherutse gufatwa? | Umusingi

Dosiye ya Gen.Nkunda kuki igarutse yahinduye isura, Congo ivuga ko imushaka kugirango nayo itange abayobozi ba FDLR baherutse gufatwa?

Please enter banners and links.

Amakuru arimo guturuka mu nzego za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko ishobora gusaba u Rwanda kuyiha Gen.Laurent Nkunda n’abahoze ari abarwanyi ba M23, kugira ngo yemere kohereza LaForge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR n’Umuyobozi wari ushinzwe ubutasi muri uyu mutwe.

Kubera umwuka mubi ushobora no guteza intambara mu karere abakurikirana ibya politike mu bihugu bya Africa yIbiurasirazuba batashatse ko amazina yabo atangazwa babwiye Ikinyamakuru Umusingi ko DR.Congo gusaba inkunda ataribo babyibwirije ahubwo hashobora kuba hari abandi babyihishe inyuma.

Mu isesengura Ikinyamakuru Umusingi cyakoze ni uko Gen.Nkunda uri mu Rwanda hari ibihugu bitandukanye biri mu mugambi wo kubwira Congo ko isaba u Rwanda rukayiha Gen.Laurent Nkunda umaze imyaka mu Rwanda kubera impamvu zumutekano na politike kugirango u Rwanda narwo Congo iruhe abayobozi ba FDLR LaForge Fils Bazeye na Lieutenant-Colonel Abega baherutse gufatwa bavuye muri Uganda.

Bamwe mu bakurikirana politike muri ibi bihugu bavuga ko Gen.Nkunda nubwo Congo imushaka ariko ntago izamubona kandi Gen.Nkunda ntago ariwe kibazo Congo ifite ahubwo bigaragara ko hari ibindi bihugu birimo gupima ko u Rwanda rwakwemera kumutanga.

Ikinyamakuru Umusingi cyera kigeze kugirana ikiganiro n’umugore wa Gen.Nkunda aho yari acumbitse I Nyamirambo muri Baoba Hotel asaba ko Leta yarekura umugabo we ko abana bashaka kureba se ariko atwemerera ko ajya kumusura aho afungiye bakabonana.

Gen.Nkunda

Col.Makenga

Bagifatwa, Leta y’u Rwanda yahise igaragaza ko ishaka ko boherezwa nkuko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri Twitter.

Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Major Guillaume Djike, yabwiye AFP ko abarwanyi bose ba “FDLR bagomba koherezwa mu Rwanda” bityo ko “n’aba bizakorwa.”

Icyakora, umwe mu basirikare bakuru muri RDC yabwiye Jeune Afrique ko Leta ye ititeguye gupfa kohereza abo bantu.

Yagize ati “Kubohereza bisaba ibiganiro n’urundi ruhande.”Yavuze ko hazazamo na dosiye ya Gen.Laurent Nkunda wahoze ayoboye umutwe urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CNDP) uba mu Rwanda ndetse n’abahoze ari abarwanyi ba M23.

Aba bose RDC yagiye isaba ko boherezwa ngo bakurikiranwe ku byaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu bakekwaho gukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nkunda yatawe muri yombi muri Mutarama 2009 nyuma yo guhungira mu Rwanda ubwo ingabo ze zari zisumbirijwe n’iza Congo zifatanyije n’iz’u Rwanda.

Yatawe muri yombi nyuma y’imirwano yatangiye mu 2008 igakura abasaga ibihumbi 250 mu byabo mu burasirazuba bwa Congo. Ntacyo Leta y’u Rwanda iravuga ku makuru yo gutanga Gen NKunda kugira ngo ruhabwe abayobozi ba FDLR bafashwe.

 

 

8,319 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.