umu amakuru- inganda zitunganya umuceri zikawugurisha mu Rwanda barasaba ko batasoreshwa umusoro w’umuhinzi kuko ibihombo bibamereye nabi | Umusingi

inganda zitunganya umuceri zikawugurisha mu Rwanda barasaba ko batasoreshwa umusoro w’umuhinzi kuko ibihombo bibamereye nabi

Please enter banners and links.

Amakoperative ,Inganda zitunganya umuceri zikawugurisha n’abahinzi bafite ibibazo byinshi byugarije inganda zitunganya umuceri zishobora gufunga imiryango kubera ibihombo bafite bavuga ko babiterwa no kwishyuzwa umusoro TVA wakuwa ku bahinzi ariko ukishyuzwa banyiri nganda.

Kuwa gatanu tariki 21 Ukuboza 2018 muri Marasa Umubono hotel habereye inama ihuza ba nyiri inganda zitunganya umuceri zikawugurisha n’amakoperative y’abahinzi b’umuceri ndetse na za Minisitiri zifite inshingo mu buhinzi ziri zihagarariwe kugirango baganire ku bibazo by’ugarije ubuhinzi bw’umuceri n’icuruzwa ryawo rivugwamo ibihombo bikomeye bishobora gutuma inganda zimwe zifunga imiryango.

Uwamahoro Peter umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’inganda zitunganya umuceri no kuwucuruza yavuze ko inama yari iyo kuganira ku bibazo bafite inka banyenganda n’abafatanya bikorwa ariko inama irangira nta cyemezo gifatika gifashwe ariko avuga ko bemeje ko bazongera bagahura mu yindi nama n’inzego zitandukanye.

Musabyimana Jean Claude umunyamabanga wa Leta uhoraho muri MINAGRI

Uruganda rutunganya umuceri

Umurima w’umuceri

Zimwe muri za stock zicyuzuye umuceri kubera gutinya gucuruza mu gihombo

Imodoka y’inyamahanga yinjira mu Rwanda yikoreye umuceri

Uwamahoro Peter yagize ati “Hari inganda zimwe zanze gucuruza umuceri mu gihombo sitoke (Stock)zicyuzuye kandi mu kwezi gutaha abahinzi b’umuceri baraba bashaka ko tubagurira kuko umuceri uraba weze usarurwa ariko bamwe muri twe dufite inganda ntago tuzashobora kubagurira kuko turacyafite umuceri mwinshi kandi bizagira ingaruka ku bahinzi natwe kuko ntago tuzaba dukora”.

Uwamahoro Peter yavuze ko impamvu itera igihombo ari nyinshi ariko iteye impungenge n’uburyo abanyenganda bishyuzwa umusoro witwa TVA yose ari iy’umuhinzi n’umunyenganda kandi umuhinzi aba yarakuriweho umusoro.

Abanyenganda bavuga ko niba baguze ikiro cy’umuceri ku mafaranga 400 bakawutunganya bakawugurisha 600 basoreshwa kuri 600 yose kandi bari kubanza bagakuraho 400 y’umuhinzi ,abanyenganda bagasoreshwa 200 ariko basoreshwa yose 600 kandi harimo ayumuhinzi.

Abanyenga basaba ko bakwiye gusoreshwa TVA abasoresha bakwiye kujya babanza gukuraho ayo Leta yakuriyeho umuhinzi w’umuceri bakabona gusoresha asigaye rwose ko ibyo babyishimira kandi bikabafasha gutera imbere ariko mu gihe bikomeje gutyo inganda nyinshi zifunga imiryango.

Niyongira Ausiel umunyamabanga w’ihuriro ry’abanyenganda zitunganya umuceri akaba yaratangarije Ikinyamakuru Umusingi impamvu y’inama ko buri gihembwe bahura bakaganira ku biciro by’umuceri bitewe n’isoko ukuntu riba rimeze ndetse ibiciro bikaba byagabanutseho.

Ibiciro by’umuceri bikaba byaraganutse muri iyo nama aho umuceri mugufi ubundi wagurwaga ku mafaranga 288 ubu ukaba washyizwe kuri 270 naho umuceri muremure wagurwaga kuri 298 ukaba wabaganijwe uzajya ugurwa 290 ibi bikaba ari ibiciro inganda zizajya zigura ku makoperative y’abahinzi b’umuceri.

Niyongira akaba yavuze ko hari ibibazo byinshi bituma umuceri wo mu Rwanda uhomba aho yagurutse ku kibazo usanga umuceri wo mu Rwanda uhenda kurusha uwo mu mahanga winjira mu gihugu kandi abantu bakagura uwo mu mahanga kurusha uwo mu Rwanda ,avuga ku kibazo cy’umusoro abanyenganda bahura nacyo cyo gusoreshwa TVA y’umuhinzi kandi umuhinzi w’umuceri  itegeko rimukuriraho gusoreshwa ariko abanyenganda bakaba aribo basoreshwa ay’umuhinzi.

Abajijwe niba abona igihembwe gishize cyaregenze neza nkuko inama bari barimo yagombaga kureba igihembwe gishize niba cyaragenze neza Niyongira yagize ati “Ntago cyagenze neza kuko za sitoke (Stock)ziracyuzuye umuceri n’amafaranga menshi atarishyurwa amwe mu makoperative y’abahinzi b’umuceri agera hafi muri Miliyari 2 zose kandi Leta n’itareba neza n’iki gihembwe kizagenda nabi kuko niba hari abantu bagifite umuceri muri stock zabo urumva bazabasha kugura undi?n’ibibazo bakwiye gushakira umuti vuba .Sinzi impamvu ikibazo kidakemuka kandi bakibona”.

Yasoje ikiganiro kigufi twagiranye asaba Leta byihuse gukemura ikibazo abanyenganda bagakurirwaho TVA bakwa y’umuhinzi w’umuceri kuko niyo ibateza igihombo kandi umuhinzi yarasonewe umusoro ariko ukakwa abanyenganda ariko bikozwe uko bikwiye nta gihombo abanyenganda bakongera kugira.

Musabyimana Jean Claude n’umunyamabanga wa Leta uhoraho muri MINAGRI akaba yari yitabiriye inama y’abanyenganda n’abahinzi b’umuceri ariko ku kibazo cyo gukurirwaho TVA akaba yaravuze ko bidashoboka ko n’umucuruzi wa restora ashobora kuvuga ngo nawe babanze bakuremo ay’ibirayi cyangwa ibishyimbo ndetse n’iyo mu mahanga yishyura 45% bishobora guteza ikibazo kandi ari amasezerano ibyo bihugu biba byarasinye bikemera gucuruza umuceri wabyo hano mu gihugu.

Muri iyo nama na MINICOM yari ihagarariwe n’umukozi wayo Dativa ariko nayo ntiyigeze igaragaza ubushake bwo gukemura ikibazo cyugarije abanyenganda z’umuceri mu Rwanda.

Bamwe mu bari bitabiriye inama bagaragaje impungenge uburyo umuceri wo mu gihugu uhenda cyane kurusha uturuka mu mahanga kandi ufite kalite (Quality)nziza kurusha uwo mu Rwanda.

Mu bindi byavuzwe biteza ibihombo abanyenganda z’umuceri harimo abandi bantu bagura utumashine duto tutemewe mu Rwanda bakajya bagura umuceri mu buryo bwa majyendu bakawutunganya bakawugirisha kuri macye kandi abadufite bazwi ariko ntibafatwe.

Ibibazo 2 abanyenganda bifuza ko bikemurwa bagakomeza gukora neza nta kibazo icya mbere n’icya TVA bakwa nyinshi ya 18% ku kiguzi cy’umuceri uko ikiro cy’umuceri kigura kandi bakabanje bagakuraho ayo bagura ku kiranguzo ku muhinzi bakabona kwishyuza 18% icyo gihe bavuga ko nta kibazo cyaba gihari.

Ikindi n’utumashine usanga dutunganya umuceri mwinshi kandi tutemewe banyiratwo bakagurisha ku giciro cyo has.Amakuru tugikurikirana ni uko utwo tumashine utwinshi usanga ari utwabasirikare n’abapolisi bakuru ndetse na ba Meya ariyo mpamvu tudafatwa kandi dukora kumugaragaro ariko hashyizweho ingamba zikarishye tugacika abanyenga bakora neza.

Ikinyamakuru Umusingi kizakomeza kubagezaho amakuru y’ibibazo biri mu nganda z’umuceri mu gihugu hose uko ari 24 kuko amakuru avuga ko hafi ya zose zifite ibibazo bizugarije nkuko banyirazo batakamba basaba Leta kubacyemurira ibyo bibazo byavuzwe haruguru ndetse tukazabaza ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro niba impamvu z’abanyenganda hari icyo bazikoraho.

Gatera Stanley

2,437 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.