umu amakuru- Umunyamakuru Phocas Ndayizeye ukorera BBC wari umaze iminsi yaraburiwe irengero akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba | Umusingi

Umunyamakuru Phocas Ndayizeye ukorera BBC wari umaze iminsi yaraburiwe irengero akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba

Please enter banners and links.

Umunyamakuru wa BBC mu Rwanda, Phocas Ndayizeye, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo gufatanwa ibiturika [Explosives] yateganyaga gukoresha mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 nibwo Ndayizeye usanzwe utuye i Muhanga, yeretswe itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya RIB ku Kimihurura.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modetse, yabwiye itangazamakuru ko Ndayizeye yatawe muri yombi mu cyumweru gishize, afatiwe i Nyamirambo amaze gushyikirizwa ibyo biturika.

We n’undi muntu wari umaze kubimuha bahise batabwa muri yombi.

Icyaha akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 19 y’itegeko ryerekeye kurwanya iterabwoba.

Ivuga ko umuntu ugerageza gukora, ugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa ushyigikira ibikorwa by’iterabwoba aba akoze icyaha.

Umunyamakuru wa BBC mu Rwanda, Phocas Ndayizeye

Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze 20.

Ndayizera yabwiye abanyamakuru ko kugeza ubu atazi ibyo akurikiranyweho kuko iperereza rigikomeje.

Yavuze ko yafashwe agiye kureba umuntu i Nyamirambo ajyanwa mu nzego zishinzwe umutekano kugira ngo akorerwe iperereza ariko ko atazi icyo akekwaho.

Ati “Iperereza riracyakomeza ndacyategereje ko rirangira kugira ngo bambwire. Kuva inzego z’umutekano zamfata, naratuje ndagenda kugira ngo bakore iperereza rigende neza ubwo baracyarikora. Nta kibazo nagize, RIB yagiye yubahiriza uburenganzira bwanjye kandi byari ngombwa kugira ngo iryo perereza rigende neza.”

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modetse

Modeste Mbabazi avuga ko Ndayizera atabuze ahubwo kuwa gatatu w’icyumweru gishize yafatiwe i Nyamirambo, ndetse ngo gufatwa kwe byamenyeshejwe umuryango we.

Avuga ko Ndayizera yafashwe agiye gufata ibintu biturika (Explosives), aha hari hazanywe bimwe muri ibyo bintu aregwa ko yari agiye gufata.

 

 

4,685 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.