umu amakuru- Imigeze Gato na Waswa muri Uganda ngo yagize umujinya isuka amazi asaturamo umuhanda 2(Amafoto) | Umusingi

Imigeze Gato na Waswa muri Uganda ngo yagize umujinya isuka amazi asaturamo umuhanda 2(Amafoto)

Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Uganda abaturage bo mu gace kitwa Kakiri bari mu bibazo bikomeye nyuma yaho imigezi ibiri uwitwa Gato na Gakuru kugira umujinya igasuka amazi menshi yasatuyemo umuhanda kabiri ukangiza amazu ndetse agatwara n’abantu bataramenyekana umubare wabo.

Hakuno y’umugezi umwe hitwa Kakiri hakurya ahitwa Masulita baratabaza Leta nyuma y’iminsi ine ishize amazi menshi yasatuyemo umuhanda kabiri abari bagiye hakurya bagaherayo n’abari hano nabo badafite uko bataha ndetse n’abanyeshuri bakaba batarakoze ibizamini bya Leta kubera badafite indi nzira banyuramo bajya ku mashuri.

Ubundi izina Gato ryitiwe umugezi umwe n’izina ryitwa umwana w’impanga uvuka nyuma ya Waswa ariwe ubanza kuvuka.

Ishuri ryangijwe n’amazi

Umuyobozi wa Kakiri avuga uko ikibazo gihagaze

Iyo migeze bikaba bivugwa ko mu mateka hari umugore wagiye ku byara abyara iyo migezi arapfa bityo iba aho kugeza ubu ubwo bamwe mu baturage bavuga ko iyi migezi yarakajwe n’uburyo abantu badaha agaciro umurage bakangiza n’amateka bakanagurisha bimwe mu biranga amateka muri ako gace.

John Bosco Ssebandeke yavuze ko abantu baturuka Kakiri badashobora kugenda ndetse n’abaturuka Masulita nabo ntibashobora kwambuka ndetse n’amashuri nka  Gobelo Primary School amazi yarigiyemo araryangiza yangiza n’ibikoresho harimo amakaye n’ibitabo akaba asaba Leta gutabara abantu bakongera kugenda.

Mukiibi Mubarak n’umuturage akaba yavuze ko amazi yari menshi cyane kandi afite imbaraga ndetse akaba yaratwaye abantu barimo bambuka icyo gishanga kigabanya iyo misozi ku buryo batazi umubare wabatwawe n’ayo mazi ahubwo bakoze umukwabo basanga moto gusa.

1,657 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.