umu amakuru- DR Congo: Iruka rya Nyiragongo ryatumye ababarirwa mu bihumbi bahunga bava i Goma | Umusingi

DR Congo: Iruka rya Nyiragongo ryatumye ababarirwa mu bihumbi bahunga bava i Goma

Please enter banners and links.

Abantu babarirwa mu bihumbi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bahunze bava mu mujyi wa Goma uri mu burasirazuba bw’igihugu nyuma yuko ikirunga kitwa Nyiragongo kirutse.

Ikirunga cya Nyiragongo cyacunshumuriye amazuku cyangwa amahindure (lava) mu kirere mu ijoro ryacyeye akora igicu gicucitse cy’ibara ry’umuhondo ‘orange’ hejuru y’umujyi wa Goma, utuwe n’abaturage miliyoni ebyiri.

Ibihumbi by’abahatuye bahiye ubwoba bari barimo guhunga, benshi muri bo bagenda n’amaguru.

Icyo kirunga, kiri mu ntera ya kilometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma, Muri 2002 ni bwo cyaherukaga kuruka bikomeye kikangiza byinshi, ubwo cyicaga abantu 250 naho abandi bagera ku 120.000 bagasigara nta hantu bafite ho kuba.

Imbaga y’abantu yabonetse ihetse imifariso (matelas) n’ibindi bikoresho, ihunga yerekeza mu burasirazuba ku mupaka icyo gihugu gihana n’u Rwanda, na mbere yuko leta ya DR Congo itanga itangazo, ryasohotse nyuma y’amasaha menshi gitangiye kuruka. Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko u Rwanda rwaraye rwakiriye mu karere ka Rubavu – karimo umujyi wa Gisenyi uturanye na Goma, Abanye-Congo barenga 8000 bahahungiye kubera iruka rya Nyiragongo.

Iyi minisiteri yavuze ko benshi muri bo kuri iki cyumweru basubiye iwabo nyuma yuko Nyiragongo ihagaritse kuruka hagati mu ijoro ryacyeye.

Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta ya DR Congo, yanditse kuri Twitter ko abategetsi bo mu nzego z’ibanze bakurikiranye iby’iruka rya Nyiragongo nijoro “bavuga ko gutemba kw’amazuku kwagabanyije umuvuduko no gutigita”.

Yongeyeho ko harimo kwigwa ku mfashanyo icyenewe, andi makuru akaza gutangazwa nyuma kuri iki cyumweru.

Virginie Francine Ketu, Umunye-Congo wari wahungiye mu Rwanda avuye ahitwa Buhene hafi ya Goma, yabwiye BBC ko yasubiye iwe mu gitondo agasanga inzu ye n’ibyo yasize bimeze neza, ariko ko amazuku yagarukiye haruguru y’urugo nko mu ntera ya metero 200.

Mbere yaho, Zacharie Paluku, utuye i Goma, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press (AP) ati: “Ubu twamaze guta umutwe burundu. Buri muntu wese yahiye ubwoba; abantu barimo kwiruka. Rwose ntabwo tuzi icyo twakora”.

Hari ahantu hiyashije handi kuri icyo kirunga, hatuma amazuku acunshumuka agana hasi yerekeza i Goma, agera ku kibuga cy’indege, mu gace k’uburasirazuba bw’uwo mujyi.

Umuriro w’amashanyarazi (cyangwa umuyagankuba mu Kirundi) wari wabuze mu bice byinshi by’uwo mujyi, kandi umuhanda umwe munini uhuza Goma n’umujyi wa Beni wari wamaze kurengerwa n’amazuku.

Carine Mbala utuye i Goma yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Hari umwuka [w’ikinyabutabire cya] wa soufre [nk’uw’ikintu cyahiye]. Mu cyerekezo cya kure ushobora kubona indimi z’umuriro zirimo kuva mu musozi”.

Umutegetsi wo muri pariki y’igihugu ya Virunga, aho icyo kirunga kiri, mu butumwa yoherereje abakozi yavuze ko iruka ry’icyo kirunga risa nk’iryo mu mwaka wa 2002 kandi ko buri wese wegereye ikibuga cy’indege akwiye “guhunga bidatinze”.

Mbere yaho, Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta ya DR Congo, yari yanditse kuri Twitter ko leta irimo kwiga ku “ngamba zihutirwa” nyuma yuko minisitiri w’intebe atumije inama y’igitaraganya mu murwa mukuru Kinshasa.

Abantu bagiriwe inama yo kuguma batuje, ariko bamwe binubiye ko nta makuru ahagije arimo gutangwa n’abategetsi, mu gihe ku mbuga nkoranyambaga harimo gukwirakwira amakuru avuguruzanya.

Ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye muri DR Congo (MONUSCO) bwavuze ko burimo gukora ingendo z’indege zo kugenzura uko byifashe.

Tuzabagezaho inkuru ivuga ku bishobora gutuma ikirunga kiruka ndetse iyo kirutse bigenda gute?ibyo kirutse bijyahe?n’ibindi byinshi abantu baba bibaza ku birunga biruka.

 

 

571 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.