Liverpool yakoze amateka nkayo yakoreye Istanbul itsinda 4 kuri 3
— April 15, 2016
Please enter banners and links.

Uko muri Europa amakipe yatomboranye
Ikipe ya Liverpool yaraye ikoze amateka nkayo yigeze gukorera Istanbul ubwo yatsindwaga ibitego 3 ku busa mu gice cya mbere ,mu cyakabiri ikabyishyurwa ndetse igatwara igikombe cya Champions League .
Kuri uyu wa kane taliki 14 ikipe ya Liverpool mu minota 8 gusa yari imaze gutsindwa ibitego 2 ku busa n’ikipe ya Dortmund abantu bati iratsindwa byinshi.






Mu minota nka 20 umukino wahindutse Liverpool itangira gusatira izamu rya Dortmund ,igice cyambere cyagiye kurangira Liverpool yabonye igitego cyayo ,abafana bayo bati wenda ziranganya.
Igice cya 2 kigitangira ikipe ya Dortmund ishyiramo icya 3 ,abandi bati ibya Liverpool birarangiye ariko Liverpool yaje kwigaranzura ikipe ya Dortmund yishyura ibitego 3 byose maze ku munota wa nyuma nibwo Liverpool yatsinze igitego cya 4 cyatumye abakinnyi ba Dortmund n’abafana bararana agahinda bari bazi ko babonye intsinzi.
Umutoza wa Liverpool akaba yibukije abafana b’iyo kipe amateka Liverpool yigeze gukorera muri Turkey Istanbul muri 2005 ubwo yatsindwaga na AC Milan ibitego 3 ku busa mu gice cya 2 ikabyishyura ndetse igatwara n’igikombe.Liverpool ikaba yatomboye Villarreal naho Shakhtar itombora Sevilla.
Muhungu John
3,338 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply