Umuyobozi wa Rayon Sports na we yatawe muri yombi
— December 19, 2017
Please enter banners and links.

Umuyobozi wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Gacinya Denis kuri ubu ari mu maboko ya Police nyuma y’uko ubushinjacyaha bumusabiye gukurikiranwa.
Umuvugizi wa Police y’igihugu ACP Theos Badege yahamirije RuhagoYacu ko Gacinya Denis koko yatawe muri yombi gusa ko byinshi ku byo akurikiranyweho byabazwa ubushinjacyaha.
Yagize ati: “Ni byo Gacinya Denis ari mu maboko ya Polisi ku busabe bwa parike. Hari ibyo akurikiranyweho iperereza riracyakomeza”.
Aha amakuru agera kuri RuhagoYacu akaba avuga ko Gacinya yafashwe nyuma yaho abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta basabye abayobozi b’akarere ka Rusizi n’Ubushinjacyaha kumukrikirana nyuma yo guhabwa amasoko ya Leta akishyurwa amafaranga arenze ibikorwa yakoze. Aha, Gacinya uhagarariye kompani yitwa MICON, harimo nk’aho akarere karamwishyuye miliyoni 495 nyamara igenagaciro ry’imirimo yari yakoze ryaragarageje ko ikwiye miliyoni 253Frw.

Gacinya Denis yatawe muri yombi
Aha kandi mu masezerano y’akarere ka Gatsibo, Gacinya na Kompanyu ye bavugwaho kwishyurwa amafaranga y’umurengera kuko hari aho ipoto imwe yayishyurwaga miliyoni 2,6 Frw, naho cash power imwe akayishyurwa miliyoni 3,8 Frw.
Ibi byose ngo ni byo bishobora gutuma Gacinya Denis kuri ubu ari mu maboko ya Police aho ategerejwe kuzashyikirizwa Parike ndetse n’Ubutabera.
Gacinya Denis akaba abaye umuntu wa gatatu muri Rayon Sports ufunzwe muri uyu mwaka, nyuma y’uwari umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports Kimenyi Vedaste ndetse n’umutoza w’iyi kipe Karekezi Olivier
3,100 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply