Umupolisi muri Uganda ushinjwa gushimuta impunzi z’abanyarwanda witwa Nixon Agasirwe yongeweho ikindi cyaha cyo gushimuta undi munyarwanda afatanije na Minana
— December 19, 2017
Please enter banners and links.

Uyu munsi amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda ni uko umupolisi wafashwe n’abandi bantu 9 bashinjwa gushimuta impunzi z’Abanyarwanda barimo na Lt.Joel Mutabazi yongeweho ikindi cyaha cyo gushimuta undi munyarwanda witwa Vincent Kalisa bamushimutiye ahitwa Luweero.
Ibitangazamakuru byo muri Uganda birimo ikitwa softpower kuri uyu wa kabiri tariki 19 Ukuboza 2017 byanditse bivuga ko umupolisi ufite ipeti ryo hejuru witwa Nixon Agaasirwe yari yarasabye ko ahagararirwa n’abantu 3 bakomeye kugirango urukiko rwa gisirikare rumurekure aburane ibyaha ashinjwa adafunze.
Nixon Agasirwe afunganywe na Rene Rutagungira n’abandi bantu bose hamwe uko ari 9 bashinjwa gushimuta impunzi z’Abanyarwanda ariko kuri Rene Rutagungira uherutse kwandikira Gen.Muhoozi amumenyesha uburyo yakorewe ihohiterwa rikomeye aho yari afungiye amusaba ko yakwinjira mu kibazo cye akaba yamufunguza.

Nixon Agasirwe ashinjwa gushimuta impunzi z’Abanyarwanda
Nixon Agasirwe uyu munsi nibwo ubusabe bwe bwanzwe n’urukiko rwa gisirikare I Makindye aho bamushyizeho ikindi cyaha cyo gushimuta undi munyarwanda witwa Vincent Kaliisa nkuko tubikesha softpower afatanije n’uwitwa Abdulnul Ssemujju aka Minana bagashimuta undi munyarwanda.
Uyu Minana akaba yari umuntu wahaga polisi amakuru akaba yari amaze iminsi yihisha hisha nyuma yo kumenya ko abo yakoranaga nabob a Nixon bafashwe ariko nawe nyuma y’igihe yarafashwe ubu akaba afunze.
Ejo kuwa mbere nibwo urukiko rwa gisirikare rwavuze ko Nixon afatanije na Minana ku itariki 13 z’ukwezi kwa 8 2017 bashimuse undi munyarwanda ahitwa Lukooli Village mu Karere ka Luweero.
Ikindi ni uko mu bantu 3 bakomeye yari yavuze ko bemeye kumwishingira kugirango afungurwe aburane ari hanze harimo uwitwa Col.Atwooki Ndahura akaba ariwe wategetse ko impunzi zirenga 40 z’Abayarwanda ziherutse gufatirwa muri Uganda ariwe wategetse ko bafatwa.
Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare Gen.Andrew Guti yavuze ko Abdulnul Minana na Nixon Agasirwe bitwaje imbunda na Grinade bashimuse undi munyarwanda bamusubiza mu Rwanda witwa Vincent Kaliisa binyuranije n’amategeko ingingo ya 239 n’iya 242 y’itegeko nshinga ry’Igihugu cya Uganda.
3,321 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply