Nyina wa Diane Rwigara yabwiye urukiko ko afite intege nke, adashobora kuburana n’izindi mbogamizi afite zikomeye
— November 16, 2017
Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa kane tariki 16 Ugushyingo 2017 Mukangemanyi Adeline Rwigara yitabye Urukiko Rukuru, avuga ko kubera uburwayi amaranye iminsi, adashobora kuburana kuko ngo afite intege nke.
Mukangemanyi n’umukobwa we Nshimiyimana Diane Rwigara bari kuburana mu bujurire ku cyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda bakurikiranyweho bombi, Mukangemanyi akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura n’amacakubiri, naho Diane akiharira icyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano.
Uyu mubyeyi utari mu iburanisha riherutse kubera uburwayi bigatuma rinasubikwa, kuri uyu wa Kane yitabye, ariko avuga ko akirwaye ku buryo yemerewe kugira icyo avuga mu rukiko yicaye, mu gihe yagombaga kuvuga ahagaze.
Yavuze ko ari ku miti ikomeye ya ‘antibiotique’, kubera uburwayi yagize guhera ubwo yatangiraga kwitaba mu bugenzacyaha, ntanabashe kuvuzwa ku gihe.
Uburwayi yagize ngo bwagiye bwiyongera kuko aho afungiwe nta mwuka uhagije abona, ndetse ngo ntabasha kubona amazi ashyushye yo kwikanda nk’uko yabitegetswe na muganga.
Yavuze ko ejo yari kwa muganga, ku buryo afite intege nke bituma atabasha kwiregura ku byaha aregwa.


Diane Rwigara azanywe kwitaba urukiko





Me Gashabana yavuze ko bagejeje ku rukiko ibyangombwa bya muganga byakozwe ku wa 2 Ugushyingo, bigaragaza ko arwaye (Certificat medical administrative) ku buryo kuva icyo gihe uwo yunganira ahora kwa muganga, ariko ngo ntafite uburyo agera ku byangombwa bimufasha gukira.
Me Gashabana yanavuze ko Mukangemanyi ahura na muganga hari abantu benshi, ibyangombwa muganga yanditse kigatwarwa n’abandi bantu, ku buryo atabasha kubwira muganga ikibazo afite yisanzuye.
Yasabye urukiko ko rutegeka ko ahabwa uburenganzira bwo kuvurwa uko bikwiye, kandi ibyangombwa byose bya muganga akabihabwa mu ibanga ry’umurwayi hatabaye undi muntu hagati, maze bazabishyikiriza urukiko berekana neza uburwayi bwe.
Me Gashabana yanavuze ko bashyize imyanzuro yabo muri ’system’ ariko ntibabonemo iy’ubushinjacyaha, bagasaba ko Ubushinjacyaha butegekwa kubagezaho imyanzuro yabwo kuko bataburana batabona imyanzuro yabwo.
Mukangemanyi yavuze ko impamvu asaba dosiye yandikirwa na muganga, ari uko atamenya ibyo muganga amwandikira kuko byandikwa bigatwarwa n’abakozi ba gereza.
Diane Rwigara we yavuze ko yiteguye kuburana ariko atigeze abona imyanzuro y’ubushinjacyaha muri ‘system’.
Me Buhuru nawe yavuze ko batanze imyanzuro yabo ariko bari bakeneye kubona imyanzuro y’ubushinjacyaha bakareba niba nta yindi bakeneye kongeraho, asaba ko bayihabwa bakayireba, urubanza rukabona kuburanishwa.
Mu gihe ngo batanze imyanzuro yabo banenga umwanzuro bafatiwe n’urukiko, ngo bagombaga kumenya icyo Ubushinjacyaha bubivugaho, kugira ngo bazabashe kuburana impande zombi zibona aho zihera. Bitabaye ibyo ngo kereka baburanye Ubushinjacyaha nta jambo buhabwa.
Umushinjacyaha Nkusi Faustin yavuze ko Mukangemanyi nta cyemezo cya muganga agaragaza ko arwaye, ahubwo icyo umwunganizi we agaragaza ni ’uko yagiye kwa Muganga ku itariki 7 Ugushyingo none “uyu munsi ni 16.”
Igikenewe ngo ni icyemezo cya muganga cyerekana ko Mukangemanyi afite ikiruhuko cy’uburwayi, ariko ngo ntacyo agaragaza, bityo ngo icyemezo agaragaza nticyahabwa agaciro kuko ntikigaragaza indwara arwaye cyangwa kuba adashobora kuburana.
Kuba ngo atitwarira dosiye kwa muganga, ngo ntibyahabwa agaciro kuko yivuza avugana na muganga, ku buryo atamuha ikiruhuko ngo ntabimenye.
Yavuze ko ku kijyanye n’imyanzuro y’ubushinjacyaha, Abunganira abaregwa bagaragaje ko batabonye, Ubushinjacyaha bwavuze ko bwabonye iy’abaregwa ku wa 3 Ugushyingo bakayisubiza ku wa 6 Ugushyingo , ku buryo batarayibonye byaba ari ubushake buke, ku buryo impamvu zabo zitahabwa agaciro.
Me Gashabana yavuze ko uwo yunganira arwaye kuko buri minsi ibiri ajya kwa muganga, bityo kuba agaragaza ko adashobora kuburana, ubushinjacyaha bwagira impuhwe ku burwayi bwe.
Ubushinjacyaha bwabajijwe niba baba batarohereje nabi imyanzuro yabwo ntigere ku bo igenewe ariko Umushinjacyaha Nkusi Faustin avuga ko internet yagize ikibazo atari kubireba neza.
Umushinjacyaha yavuze ko kuba imyanzuro yarageze ku rukiko ari ikigaragaza ko yashyizwe muri system, ahubwo yibaza niba Abunganira abaregwa batabona ibiri muri system byose. Yatesheje agaciro inyandiko yavugwaga ko igaragaza ko Mukangemanyi arwaye, ndetse ngo uburyo afunzwe si bwo butumye arwara kuko n’abadafunze bivuza.
Urukiko rufashe umwanya ngo rusuzume ibivugwa n’impande zombi
2,966 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply