Olivier Karekezi utoza Rayon Sports ari mu maboko ya Polisi
— November 15, 2017
Please enter banners and links.

Umutoza Mukuru wa Rayon Sport, Olivier Karekezi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingingo 2017, yatumijwe n’Ubugenzacyaha bwa Polisi kugira ngo yisobanure ku byaha akekwaho byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko Karekezi yaba yatawe muri yombi, byatumye dushaka gukurikirana ngo tumenye ukuri kwabyo.
Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa IGIHE, Umuvugizi wa Polisi, ACP Theos Badege, yemeje ko Olivier Karekezi ari mu maboko ya Polisi kugeza ubu.
Ati “ Ni byo koko ubu tuvugana Olivier Karekezi ari mu maboko y’Ubugenzacyaha, aho ariho yisobanura ku bikorwa bigize icyaha, ahanini byakozwe hakoreshejwe itumanaho n’ikoranabuhanga”.
Yongeyeho ko ibisobanuro birambuye bizagenda bitangazwa uko iperereza ribaha amakuru afitiye inyungu abaturage.
Abajijwe niba iperereza kuri Karekezi Olivier ryaba rifite aho rihuriye n’urupfu rwa Katauti wari umwungirije muri Rayon Sports, yadutangarije ko ‘ntaho bihuriye’.
Atawe muri yombi mu gihe Rayon Sports yagize ibyago mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, uwari umutoza wayo wungirije Ndikumana Hamadi Katauti akitaba Imana mu rupfu rutunguranye, aho yahise anashyingurwa.
Turacyagerageza kuvugana n’Ubuyobozi bwa Rayon Sport ngo twumve ingamba bafite kugira ngo ikipe idahungabana ndetse banahumurize n’abafana.

Olivier Karekezi umutoza wa Rayon Sports
Karekezi Olivier yageze mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2017 aturutse muri Suède aho yabaga atoza amakipe y’abana. Yahise agirwa Umutoza Mukuru wa Rayon Spots yungirizwa na Ndikumana Hamadi Katauti utakiri mu mubiri na Nkunzingoma Ramazhan utoza abazamu.
Source :igihe.com
2,675 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply