Diane Rwigara na Murumuna we basabiwe kuburana batandukanyijwe n’umubyeyi wabo ariko urubanza rwasubutswe
— October 13, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 13 Ukwakira 2017 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubukuye iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Mukangemanyi .
Iburanisha ry’uyu munsi ryatangiye, Me Gatera Gashabana yunganiye Mukangemanyi Adeline nk’uko yabisabye urukiko ubushize na Me Buhuru Pierre Célestin yunganiye Anne Uwamahoro Rwigara na Diane Rwigara.
Me Gashabana yavuze ko ejo saa kumi aribwo yabonye icyemeza (confirmation) ko yunganira Mukangemanyi ndetse ko yahuye n’umukiliya we, inyandiko yamugaragarije zikaba zari Manda d’arret gusa ari nazo baganiriye ho, nta zindi yabonye.

Adeline Mukangemanyiumugore wa Rwigara

Yasabye ko kugira ngo abashe kunganira Mukangemanyi kandi impande zose ziburane zinganya imbaraga, yahabwa igihe gito ngo asome dosiye neza azabashe kumwunganira mu mucyo. Yongeye ho ko ntacyo yaganiriye n’umukiliya we gikomeye ku buryo n’izina rye atararimenya neza.
Umushinjacyaha yavuze ko bidasanzwe aho urubanza ku isuzuma ry’ifungwa n’ifungurwa ry ’agateganyo rushobora gusubikwa inshuro enye. Yakomeje yongera ho ko ubu bageze mu minsi icumi urubanza nta mwanzuro rurafatwaho kandi amategeko agena ko uba ugomba kuba wafashwe mu masaha 72 uhereye igihe urukiko rwaregewe.

Diane Rwigara washakaga kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

Umushinjacyaha yavuze ko kuba rukomeje gusubikwa ku mpamvu z’ubwunganizi kandi ibyaha bakurikiranyweho barabimenyeshejwe bunganiwe na Me Buhuru bose, ati “Iri subikwa ntiryaba rinyuranyije n’ihame ry’uko ubutabera butinze buba butakiri ubutabera?”
Yavuze ko ubushinjacyaha bufite ibyifuzo bibiri; icya mbere cy’uko uru rubanza rwaburanishwa kuko abaregwa bahawe uburenganzira bwo kunganirwa ntibabukoreshe; icya kabiri urubanza rugatandukanywa, Anne na Diane bunganirwa na Me Buhuru bakaburana ukwabo, hanyuma Me Gashabana akiga dosiye agahabwa umunsi we, cyane ko butabangamira imiburanishirize y’urubanza, n’ibimenyetso bishingirwaho mu kubakurikirana atari bimwe ndetse bakaba badahuje abavoka.

Anne Rwigara

Mukangemanyi Rwigara Adeline we yavuze ko bakorewe iyicarubozo mu bugenzacyaha ndetse yabonanye n’ubushinjacyaha amaze iminsi nta kintu afata, ku buryo bitafatwa ko mbere yunganiwe cyane ko atari muri bihe (et byo kumva ibyo abazwa.

Umuhungu wa Rwigara

Abinjiraga mu Rukiko gukurikirana iburanisha
Me Gashabana yasabye urukiko umwanya wo kubonana n’uwo yunganira ngo azabashe kubikora mu mucyo, ndetse avuga ko ibyo ubushinjacyaha bwavuze bireba Me Buhuru watangiye urubanza mbere ye. Yavuze ko we ibyo asaba urukiko ari nko gutakamba kuko umuntu wabonanye n’uwo yunganira ejo saa kumi atiteguye guhita aburana.
Ku cyifuzo cyo gutandukanya urubanza, yagaragaje ko atari mu mwanya wo kukivugaho, ariko agaragaza ko hari icyaha cyo guteza imvururu bahuriyeho, kandi ubushinjacyaha butatanga ikirego ngo nyuma buze kwisubiraho ku miterere yacyo ngo dosiye itandukanywe kubera ko hasabwe umwanya wo kuyiga, ahubwo uwo mwanya watangwa kandi urubanza rukazaburanishwa mu maguru mashya.
Me Buhuru wunganira Anne na Diane Rwigara yavuze ko ku ruhande rw’abo yunganira, gutandukanya dosiye basanga ari ukwivuguruza k’ubushinjacyaha kuko hari icyaha bahuriyeho bivuze ngo niba ubushinjacyaha bwararegeye urukiko abantu batatu bafite icyaha bahuriyeho, bwaba bugiye gukora dosiye yihariye ya Mukangemanyi ndetse bugatandukanya ibimenyetso, kandi hari bimwe bahuriraho mu bushingirwaho mu gushinja abaregwa.
Ibyo bimenyetso ku cyaha cyo guteza imvururu ngo byazakoreshwa ku manza zombi igihe dosiye zaba zitandukanyijwe.
Ku busabe bwa Me Gashabana bwo guhabwa umwanya wo kwiga urubanza, Me Buhuru yavuze ko ari uburenganzira bwe ngo azabashe kuburanira abaregwa.
Yavuze kandi ko impapuro zita muri yombi zatanzwe mbere ya tariki 28 Kanama ubwo habaga gusaka kwa Rwigara kugeza ku itariki 3 Ukwakira 2017 ubwo ubushinjacyaha bwaregeraga urukiko, bwo bwari buzi dosiye ku buryo butari kuburana n’umuntu umaze igihe gito ayibonye.
Me Buhuru yavuze ko kubara amasaha 72 ateganywa ngo urubanza nk’uru habe hafashwe umwanzuro, abarwa haherewe igihe ubushinjacyaha bwavuze ibyo burega umuntu, nawe akiregura kandi yunganiwe, bityo ngo icyumweru n’amezi bishobora gushira ya masaha agifite agaciro.
Umushinjacyaha yashimangiye ko abaregewe urukiko baburanishwa mu buryo butandukanye, Me Gashabana, agasubikirwa naho Me Buhuru na bo yunganira bakaburana kuko n’ubushize yari yavuze ko yiteguye kuburana.
Umushinjacyaha yavuze ko icyo abaregwa bahuriraho mu mwanzuro bwashyikirije urukiko ari inyito y’icyaha, ariko imikorere yacyo n’impamvu zikomeye zishingirwaho zitandukanye.
Me Gashabana yavuze ko gusaba ko urubanza rutandukanywa wari umwanzuro wa kabiri, we icyo ashimangira ari uko yahabwa umwanya wo kwiga urubanza, bityo asanga niba ubushinjacyaha bwemera ko yaburana undi munsi bahuje imvugo, ariko gutandukanya urubanza we asanga harimo ukwivuguruza k’ubushinjacyaha ku mikorere y’ibyaha bahuriraho, bityo hakwirindwa ko hagenda hafatirwa ibyemezo bitandukanye.
Basabye gusubizwa Bibiliya
Anne Rwigara we yahawe umwanya avuga ko afite ibyifuzo bitatu ,icya mbere kikaba kubona dosiye, kuko mbere batari bazi ko bayemerewe cyane ko batakibona umwanya wo kuganira kuko badafungiwe ahantu hamwe, buri wese ari mu cyumba cye.
Yakomeje asaba urukiko bakemererwa gusurwa, bakemererwa gusohoka nibura iminota 30 ku munsi kandi bagasubizwa Bibiliya n’ibitabo by’indirimbo.
Me Buhuru yavuze ko abaregwa kugeza ubu bafatwa nk’abere, ku buryo bakwiye guhabwa uburenganzira bwabo kubona dosiye yabo, kuba bakwemererwa kota akazuba no kuvugana n’umuvandimwe wabo igihe abagemuriye.
Umucamanza yavuze ko urubanza ruzasubukurwa kuwa Mbere tariki 16 kuko ababuranyi nta kibazo babifiteho.
3,079 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply