Bigiye kongera gushyuha muri ADEPR :Bishop Tom Rwagasana yasabye ubuyobozi bwa ADEPR kwisubiraho ku cyemezo cyo kubambura ubupasitori.
— October 13, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ukwakira 2017 Ikinyamakuru Umusingi mu itohoza cyakoze cyabonye urwandiko Bishop Tom Rwagasana yandikiye ubuyobozi bwa ADEPR abusaba ko bwakwisubiraho ku cyemezo bwafashe bwo kwambura abahoze bayobora ADEPR inshingano z’Ubupasitori.
Ibaruwa ya Bishop Tom Rwagasana ivuga ko badakwiye kwamburwa Ubupasitori kuko ari umuhamagaro w’Imana kandi n’abandi bose bayemera ndetse aricyo baharanira kubera iyo mpamvu akaba asaba ko urwo rwandiko bandikiwe Kuwa 5 Ukwakira 2017 aho bavuga ko ari inama ya Biro ya ADEPR yateranye igafata icyo cyemezo bakwiye kongera gusuzuma vuba na bwangu bakisubiraho bakakivuguruza.

Urwandiko rwa Bishop Tom Rwagasana yandikiye ubuyobozi bwa ADEPR
Ibaruwa yo kubahagarika ivuga ko bashingiye ku myitwarire yabo yagaragayemo kunyereza umutungo wa ADEPR ariko ibyo Bishop Rwagasana Tom akaba yabihakanye aho avuga ko iryo suzuma (Audit)atayemera kuko hari izakozwe zemewe mu nzego zose kandi na Nyobozi nshya irabizi.Bishop Tom Rwagasana avuga ko urwo rwandiko rubambura inshingano z’Ubupasitori igamije kumuharabika no kumusebya muri rubanda akaba ariyo mpamvu yandikiye Umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev.Ephrem Karuranga amusaba kongera gusuzuma vuba na bwangu bakisubiraho ku cyemezo bari bafashe cyo kwambura abari abayobozi ba ADEPR.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Bishop Tom Rwagasana abo yandikiye abasaba ko bisubiraho ku cyemezo cyafashwe cyo kumwambura ubupasitori nibatisubiraho ikizakurikiraho maze agira ati “reka mbanze ntegereze ndebe ko hari icyo bakora nibatagira icyo bakora ikizakurikira nzakikubwira igihe kigeze”.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije n’Umuvugizi mukuru wa ADEPR ku bijyanye n’urwandiko Bishop Tom Rwagasana yabandikiye maze agira ati “urwo rwandiko ntarwo nzi”.

Inzandiko ubuyobozi bwa ADEPR bandikiye Bishop Tom Rwagasana na Bishop Sibomana Jean

Hari hashize iminsi abantu bavuga ko abari abayobozi ba ADEPR basimbuwe n’abashya bariho barimo Bishop Sibomana Jean wahoze ari umuvugizi mukuru yungirijwe na Bishop Rwagasana Tom n’abandi bafunzwe ariko abantu benshi bavuga ko n’ubwo bafunzwe ariko barushije abandi bose bayoboyeho ADEPR kuyiteza imbere ndetse hari ibikorwa byinshi bigaragara bakoreye iryo Torero rya ADEPR.
Kuba barubakiye ADEPR Hotel izajya iyinjiriza amafaranga menshi n’igikorwa abantu benshi bashimye n’ubwo hatabura ibyo banengwa.Bishop Tom Rwagasana avuga ko ubwo bugenzuzi bavuga bwakozwe ntibamubaze ngo yisobanura atabwemera kuko iyo buba ari ukuri bari kumubaza akagira ibyo yisobanura.
Twabibutsa ko Bishop Tom Rwagasana na Bishop Sibomana Jean na Mutuyemariya Christine bamaze iminsi bafunguwe ku cyaha bashinjwa cyo kunyereza imitungo ya ADEPR.
Gatera Stanley
4,445 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
3 Comments
Pasteur wacu dukumbuye atwigisha ijambo ry’Imana
Mubyukuri icyemezo cyafashwe ntigikwiye. Harimo guhubuka. Mu ruhare rwanjye Tom akwiye kugumana inshingano ze z’upubasitori, n’impamvu atanga zikubiye mu migenzereze ya gikiristu. ADEPR ikwiye kwiga kubyo bafashe ho ingamba
Kuki bihutiye gufata ikemezo imanza zitaranarangira?
Aba babasimbuye ndabona buzuye amatiku gusa