umu amakuru- Museveni yatangiye gutinya Bobi Wine ko ashobora kumugambanira akamukura kubutegetsi nyuma yo guhura na Billgates na Obama | Umusingi

Museveni yatangiye gutinya Bobi Wine ko ashobora kumugambanira akamukura kubutegetsi nyuma yo guhura na Billgates na Obama

Please enter banners and links.

Perezida Museveni wa Uganda yatangiye gutinya umuhanzi akaba n’Umudepite Bobi Wine ko ashobora kumukura kubutegetsi kubera uburyo akunzwe n’abaturage.

Bobi Wine aherutse muri Amerika aho yahuye n’umuherwe Bill Gates na Obama baganira ku itera mbere ry’ibihugu ariko Bobi Wine agarutse Polisi yamutegeye ku kibuga cy’indege baramufata baramufunga igihe gito bamukekaho ko yaba ari mu migambi yo gukuraho ubutegetsi buriho.

Bobi Wine yagaragaye kuri Televiziyo imwe mu gihugu cya Uganda asobanura uburyo Polisi yamufashe yababaza icyo bamushakira bakamubwira ko bari bumusobanurire akababwira ko azashaka umunsi akabatiba ariko barabyanga baramufata.

Yavuze ko yari yagiye mu nama nyuma y’uko Abadepite bagenzi be bahisemo ko ariwe ujya muri iyo nama ariko ubutegetsi bwa Uganda bukaba bwaramugizeho impungenge ko ashobora kugambanira Perezida Museveni akamukura kubutegetsi kubera guhura nabo baherwe ndetse akaba akunzwe cyane mu gihugu cya Uganda.

Ubu mu gihugu cya Uganda hari intambara mu Nteko ishingamategeko yo guhindura itegeko nshinga aho bamwe bashaka ko iryo tegeko rihinduka abandi badashaka ko rihinduka ku buryo Abadepite birirwa barwana aho bamwe bavuga ko ibyo byose ari ubutegetsi abaturage batagikeneye.

Itegeko nshinga ririmo guteza ibibazo mu Nteko ishingamategeko ya Uganda ni uko bashaka ko habaho imyaka runaka uyobora igihugu atagimba kurenza abandi bagashaka ko barireka umuntu akajya ategeka imyaka yose ashaka.

Bobi Wine ubwo yasobanuraga ifatwa rye yahamagariye abaturage guhaguruka bakarwanira igihugu cyabo kugirango kigire amahoro ati “abaturage nibo baba baradutumye kubavugira ibyo bifuza ariko iyo bikomeye nkuko ubu bimeze abaturage ntibaba bakwiye kudutererana nibahaguruke baze dufatanye Museveni siwe wenyine wategeka Uganda hari n’abandi benshi”.

Muhungu John –Kampala

2,603 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.