Amavubi yihimuye ku ibirwa bya Moritius Iyitsinda bitego 5-0
— March 30, 2016
Please enter banners and links.

Kumugoroba wo kuri uyu wa kabiri, taliki 29 Werurwe 2016 mu mukino wahuje ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi n’ibirwa bya Moritius kuri stade Amahoro, warangiye Amavubi y’u Rwanda atsinze bikomeye ibirwa bya Moritius ibitego 5-0.
Ni umukino watangiye Amavubi asatira cyane kuko ku isegonda rya 52 gusa uwitwa Sugira Erneste yaje gutera umupira unyura hejuru y’izamu ,kurundi ruhande ariko ubona ko ikipe y’ibirwa bya Moritius (les Dodos) ishaka kurinda izamu ryayo.

Umukino wakomeje maze kumunota wa 11gusa w’igice cya mbere Nshuti Savio atsinda igitego cya mbere n’umutwe ku mupira yarahawe n’uwitwa Omborenga Fitina.
Umukino amavubi yokomeje akina neza asatira bikomeye, ugeze kumunota wa 31 rutahizamu w’amavubi Sugira Erneste atsinda igitego cya kabiri.
Ku munota wa 31gusa Sugira yatsinze igitego cye cya kabiri kikaba icya gatatu cy’Amavubi,bajya kuruhuka ari 3 by’Amavubi ku busa bwa Les Dodos ya Moritius.
Mu gice cya kabiri amakipe yagurutse ubona ko ikipe y’u Rwanda ikomeza gusatira ishaka gukomeza kongera umubare w’ibitego.
Ku munota wa 60 w’umukino, Imran Nshimiyimana yaje kuvunika , bituma asimburwa na Mugiraneza Jean Baptiste winjiranye na Muhadjiri Hakizimana wasimbuye Iranzi J.Claude uyu Muhadjiri akaba ari nawe mukino we wambere yakinnye mu ikipe y’igihugu, bigeze ku munota wa 71 Myugariro w’ikipe y’Amavubi Fitana Omborenga yaje gucenga ab’inyuma ba Moritius maze ashyira ku gituza itera mu izamu igitego cya kane cy’u Rwanda.
Umukino wakomeje gukinwa u Rwanda ari rwo ruyoboye muze umukino ugiye kurangira Mugiraneza Jean Baptiste bita Miggi aza gutsinda igitego cya nyuma cya gatunu ku munota wa91 w’umukino maze umukino urangira gutyo ari 5 -0.
Nyuma y’umukino umutoza Jonathan McKinstry yatangarije abanyamakuru ko nubwo bigoye agifite amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika.
Uyu mukino bitewe nuko kwinjara byari ubuntu witabiriwe n’abafana benshi.
Abakinnyi 11 b’Amavubi babanjemo ni :
Ndayishimiye Eric.
Fitina Ombolenga.
Emery Bayisenge.
Abdul Rwatubyaye .
Sibomana Abuba.
Imran Nshimiyimana.
Yannick Mukunzi.
Haruna Niyonzima.
J.C. Iranzi, Nshuti Savio.
Sugira Ernest.
Kuwa Gatandatu tariki 26 Werurwe,ibirwa bya Mauritius byari byatsinze u Rwanda igitego 1-0.
Kuri ubu u Rwanda rusigaje imikino ibiri irimo uwa Mozambique i Kigali n’uwa Ghana i Accra muri Ghana.
U Rwanda nyuma yo gutsinda ikipe y’ibirwa bya Moritius byaruhesheje kubona amanota 6 maze rufata umwanya wa kabiri mu itsinda H nyuma y’ikipe ya Ghana ni iya mbere ifite amanota 10 naho ikipe ya Moritius ku mwanya wa gatatu nayo ifite hanyuma Mozambique igakirikiraho.
ZIGAMA Theoneste.
3,014 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply