Impamvu zatumye CGP.Rwarakabije na Gahonzire birukanwa zamenyekanye
— March 30, 2016
Please enter banners and links.


CGP.Rwarakabije na Gahonzire bari bamaze igihe bayoboye urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS ariko bakaba birukanywe kuyobora urwo rwego basimbuzwa abandi bashya .
Haravugwa byinshi byatumye birukanwa ariko Ikinyamakuru Umusingi kikaba cyacukumbuye maze kimenyaho zimwe mu mpamvu zatumye birukanwa.
Impamvu ya mbere ni uko muri iyi minsi abanyururu n’imfungwa baratoroka cyane bivuze ko gucunga umutekano wa zimwe muri gereza byari bimaze kuba ikibazo.
Hagiye havugwa ibibazo bitandukanye muri za Gereza zimwe na zimwe ariko iya Kimironko niyo ivugwaho buri gihe abanyururu batorotse ndetse mu minsi ishize bakaba barakubise umuyobozi wa Gereza.
Umwe mu bantu bafite abafungiye muri iyo gereza ya Kimironko we yumvise inkuru ko CGP Rwarakabije Paul yirukanywe agasimburwa na Brig Gen. George Rwigamba yagize ati “biragaragara ko ubuyobozi bwari bufite ikibazo ariko ubwo bazanye abasirikare nta wabazanaho imiteto kuko nta mikino bo bagira”.

Mary Gahonzire wayoboyeho Polisi y’igihugu ariko akagenda amanurwa mu ntera mu by’akazi aho yavuye kuri uwo mwanya akajya kuba uwungirije CGP Rwarakabije Paul mu rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa none akaba yawirukanyweho akaba yasimbuwe na Lt Col Chantal Ujeneza.
CGP Rwarakabije na Mary Gahonzire amakuru avuga ko bananiwe gutunganya zimwe muri gereza kuko inyinshi havugwamo ingeso z’ubutinganyi ,ubucuruzi butemewe ,za ruswa n’ibindi ,ibyo byose nkuko igisirikare kigira gahunda nziza ,n’urwego rushinzwe imfungwa n’abanyururu ubwo abasirikare bagiye kuruyobora cyane cyane Gen.Rwigamba azatunganya ndetse agakemura ibibazo byose bivugwa muri urwo rwego.
Gusimburwa kwabo byatangajwe Nk’umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2016, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Gatera Stanley
4,021 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply