umu amakuru-    U Burundi bwishe Bihozagara wahoze ari Minisitiri mu Rwanda | Umusingi

0 8MiNHFEYpksE4NFN    U Burundi bwishe Bihozagara wahoze ari Minisitiri mu Rwanda

Please enter banners and links.

0 8MiNHFEYpksE4NFN

 

 

Uwahoze ari Minisitiri wigeze no kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no mu Bufaransa, Jacques Bihozagara yapfiriye mu Burundi aho yari afungiwe kuva mu Kuboza 2015 akaba yishwe n’uburozi yahawe.

Bihozagara yari afungiwe muri Gereza ya Mpimba i Bujumbura aho yafatiwe tariki ya 4 Ukuboza 2015 ashinjwa kuba yari mu Burundi nk’intasi y’u Rwanda.

Amakuru ari gucicikana hirya no hino  avuga ko Bihozagara yapfiriye muri Gereza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Werurwe ahagana saa cyenda z’igicamunsi. Bivugwa ko yazize uburozi yaririye aho yari afungiwe.

Leta y’u Burundi yafashe Bihozagara [wigeze kuba Minisitiri wo gucyura impunzi mu Rwanda] imushinja kuba intasi y’u Rwanda nyuma y’uko hari hashize imyaka myinshi yarahagaritse ibikorwa bya politiki.

1-1067

2-953

2-954

Kwica Bihozagara bivuze iki ku gihugu cy’uRwanda ?U Burundi bumaze igihe rushotora u Rwanda kubera ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi ariko kwica Bihozagara kikaba ari ikibazo gikomeye u Rwanda rukwiye kugira icyo rukora .

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Amandin Rugira yavuze ko yamenyeshejwe inkuru y’urupfu rwa Bihozagara gusa ngo ntaramenya icyamuhitanye kugeza ubu.

Yagize ati “Twabimenye kuri iki gicamunsi ko Bihozagara yitabye Imana muri Gereza ya Mpimba ariko ntabwo turamenya icyamwishe.”

Amakuru atangazwa na RFI avuga ko ubuhamya bw’abari bafunganywe na Bihozagara bushimangira ko mu gitondo cyo kuwa Gatatu [umunsi yapfiriyeho] ngo yari ameze neza. Ku gicamunsi atangira kumva amerewe nabi ari nabwo yahise ajyanwa mu Bitaro bya Gereza ya Mpimba.

Icyatunguranye ngo ni uko Bihozagara yamaze iminota 20 mu maboko y’abaganga nyuma bitangazwa ko ashizemo umwuka.

Umurambo wa Bihozagara wavanywe muri Gereza ya Mpimba aho yapfiriye ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro.

bihozagara

Urupfu rwa Bihozagara rwababaje  benshi…

Muri politiki, Bihozaga yabaye Minisitiri wa mbere w’Urubyiruko, Umuco, Siporo n’Amashyirahamwe [MIJEMA] nyuma ya Jenoside ndetse anaba Ambasaderi wa mbere w’ u Rwanda mu Bufaransa kuva rwongeye gufungurayo Ambasade.

Nyuma yo kuva mu mirimo ya Leta, Jacques Bihozagara yagiye mu gihugu cy’u Burundi aho yikoreraga ku giti cye, bikavugwa ko yakoraga imirimo y’ubucuruzi muri iki gihugu.

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “kuki Nkurunziza akora biriya ?arumva se afite imbaraga zingana iki kuburyo atangira kwica Abanyarwanda?turababaye cyane”.

Gatera Stanley

 

2,818 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.