Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahini ari mu maboko ya polisi
— March 30, 2016
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu Karere ka Kayonza Umurenge wa Gahini aremeza ko uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa wuwo murenge ari mu maboko ya polisi acyekwaho kunyereza amafaranga ya VUP .
Umwe mu baturage batuye mu murenge wa Gahini utarashatse ko tuvuga amazina ye yatangarije Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 28 Werurwe 2016 ko Munyensanga Philbert Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini yatawe muri yombi na Polisi acyekwaho kunyereza amafaranga ya VUP ndetse akaba yaravuze ko hari n’abandi bafatanywe nawe bose bakaba bafunze.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba niba koko Philbert Munyensanga afunzwe n’icyo azira maze agira ati “nibyo koko barafunze kubera amafaranga ya VUP banyereje”.
Abo bandi bafunganywe nawe ntabwo twashoboye kubamenya ariko turacyabikurikirana nabo nitubamenya tuzababagezaho mu makuru ataha .
VUP ikaba mu minsi ishize yarafungishije aba Meya benshi abandi batangira kwegura ku kazi ,ubu bikaba byageze mu Mirenge aribo batahiwe ,uwayanyereje agakurikiranwa n’ubutabera.
Hari ikintu cyakomeje kunengwa n’abaturage mu miyoborere cyo guhindura Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge aho usanga uwayoboraga Umurenge runaka bakahamukura bakamujyana mu wundi kandi aho avuye yarahakoze amakosa menshi bisa nkaho ari ukubahishira.

Munyensanga Philbert Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini
Bamwe mu baturage baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi ariko badashaka ko amazina yabo atangazwa mu Kinyamakuru bagize bati “Perezida Kagame iki kintu azakirebe kuko abayobozi kubahindurahindura barahishirana ndetse baba bakoze amakosa menshi kandi ibyo tubona atajya ashyigikira abayobozi baba bakosheje ariyo mpamvu tumusaba ibyo guhindura akabica”.
Bakomeje bavuga ko iyo haje umuyobozi mushya ,hari ibibazo ugiye aba asize adakemuye ,iyo haje umushya atangira kuvuga ko atabizi ubwo umuturage akaba ariwe ubihomberamo.
Amakuru akaba avuga ko ubu Imirenge yose igiye kugenzurwa ku mafaranga ya VUP aho bazanga yaranyerejwe cyangwa yarariwe n’abayobozi bazakurikiranwe.
Gatera Stanley
3,496 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply