Rubavu: Hari abarokotse Jenoside bamaze imyaka 15 batarahabwa inzu bubakiwe
— September 21, 2017
Please enter banners and links.

Mu gihe FARG yatangiye gusana amazu yubakiwe abarokotse Jenoside yatangiye guturwamo mu mwaka wa 2002, hari n’abatarayagezemo kuko yahawe abandi batarokotse Jenoside.
Ni ikibazo giherereye mu Mudugudu wa FARG mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, aho ayo mazu yatujwemo abavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bamwe mu bari bubakiwe ayo mazu ariko ntibayahabwe, bavuga ko bamaze imyaka 14 mu bukode, bakavuga ko ikibazo cyabo kizwi n’ubuyobozi ariko ko ntacyo bugikoraho.
Eriana Mukabera avuga ko yahawe inzu mu mwaka wa 2002 ariko kugeza uyu munsi ntarayikandagizamo ikirenge, akaba asaba ko yahabwa inzu ye.
Mukabera avuga ko yagiriwe akarengane kuko na we yakabaye ari mu nzu ye ariko ubu akaba akodesha mu buzima bugoranye cyane kubona amafaranga y’ubukode.
Mukabera agira ati “Mbana n’abana b’impfubyi nafashaga kera bakiri bato ariko ubu bamaze gukura bakeneye kugira aho baba nanjye nkagira aho mba ariko sinakaba mbura aho kuba kandi Ibuka yaranyubakiwe nkuko yubakiye abandi ahubwo inzu yanjye ubuyobozi bukayituzamo abandi bantu baturutse muri Congo.”

Eriana Mukabera umwe mu miryango 3 itarahawe amazu

Iyo niyo nzu ya Mukabera igaragara inyuma ye yatujwemo undi muntu
Avuga ko ashaka kujya gutanga ikirego kubera ko afite inzu yahawe na Ibuka ndetse afite icyangombwa cy’ubutaka bw’iyo nzu abayirimo bakaba nta cyangombwa bafite.
Yibaza impamvu yahawe inzu akaba atayirimo kandi atarabwiwe impamvu yayihawe ariko igatuzwamo abandi bantu batahutse baturutse muri Congo.

Mukamazera Rose watujwe mu nzu ya Mukabera
Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rubavu, Habiyaremye Abdulkarim, yavuze ko icyo kibazo akizi ndetse ko Ibuka yahereye kera igikoraho ubuvugizi ariko kikaba kitarakemuka.
Avuga ko ari ikibazo gifitwe n’imiryango itatu mu miryango ijana yatujwe muri uyu mudugudu.

Habiyaremye Abdulkarim uhagarariye Ibuka
Yagize ati “Ni ikibazo dufite dusaba ko cyakemurwa iyo miryango yatujwemo ikajya gutuzwa aho yagenewe kuko inzu barimo zubakiwe Abacitse ku icumu kuko babayeho nabi barakodesha kandi kubona amafaranga y’ubukode kuyabona nta kazi bafite birabagora.”
Mukamazera Rose wutujwe mu nzu ya Mukabera avuga ko iyo nzu yayigiyemo nyirayo adahari, aho avuga ko yaje mu mwaka wa 2006, akibaza aho yari amaze mjuri iyo myaka yabanje.
Undi nawe witwa Bangayije Daforoza yagize ati “ese ubu twe tuzaba abande? Duhora turi aboo ugeza ryari? ko duhora twumva ngo tuzashakirwa aho gutuzwa tuzatuzwa ryari ko tutizanye muri izi nzu?”
Yakomeje avuga ko abandi bazanye na bo baturutse muri Congo bahawe aho gutura, ati “Twe batuzana hano none ngo n’ah’abandi ubwo twe tuzaba abande koko? Reka dutegereze icyo amategeko ategeka.”
Bavuga ko baje gutuzwa muri izi nzu bakuwe mu nzu yakoreragamo akarere ka Rubavu aho bari bacumbikiwe batahutse, ari imbabare zikeneye kwitabwaho na Leta.

Meya w’Akarere ka Rubavu asobanura ko icyo kibazo atakizi
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Murenzi Janvier avuga ko ikibazo azi ari icy’umuntu umwe wari waratijwe inzu n’uwarokotse Jenoside, akavuga ko uwo watijwe azubakirwa mu mudugudu w’icyitegererezo urimo kubakwa.
Gatera Stanley
2,351 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply