Rutsiro: Abaturiye umuhanda wa Kivu-Belt bari mu manegeka baratabaza bashobora kuhasiga ubuzima
— September 21, 2017
Please enter banners and links.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro baturiye umuhanda mushya wa Kivu Belt bafite impungenge z’ubuzima bwabo kubera amanegeka batuyemo.
Abaturiye uyu muhanda mushya uturuka Rubavu ukagera Karongi na Rusizi bavuga ko umuhanda unyura imbere y’ingo zabo, bakaba bafite impungenge zo kugongwa n’imodoka.
Uwitwa Zirimabagabo Samuel avuga ko abana be 5 bashobora kwicwa n’imodoka, mu gihe bari baramubariye kugira ngo agurirwe yimuke ariko hashize imyaka 2 bataramwishyura.

Zirimabagabo Samuel
Umuy


Yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ati “Turi mu manegeka mabi cyane ku buryo abana bacu dufite impungenge ko imodoka zizabagonga bagapfa, bari bambariye miliyoni 2,2 ariko kugeza uyu munsi ntacyo ubuyobozi butubwira kandi na meya ikibazo arakizi.”
Zirimabagabo akomeza avuga ko imodoka imaze kumugongera intama n’ihene kandi zombi zihaka.

Uyu umuhanda bawucishije mu murima we ndetse n’inzu ye irasenywa batamuhaye amafaranga yubugurane

Banyangabose Esther
Avuga ko umwana we amaze kugwa muri rigori ahunga imodoka, kubera ikibazo cy’umuhnada unyura ku muryango we, uwo mwana akaba afite ibikomere ku maguru.
Undi muturage witwa Munyarukiko Anastase avuga ko ahangayikishijwe n’uko imvura ishobora kuzagwa ari ninjoro baryamye inzu ikanagwa hejuru kubera ko amazi yose y’umuhanda bayanyuza mu mazu yabo.


iyo n’imyobo bacukuye imbere y’amazu y’abaturage banze kubagurira ngo bimuke


Umuyobozi uhagarariye umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge avuga ko ubwo ari abaturage banze kubarirwa ngo bimuke nk’abandi
Munyarukiko agira ati “Dufite impungenge ko imvura izagwa turyamye n’injoro inzu zikatugwa hejuru tugapfa n’umuryango wanjye tukaba dusaba ubuyobozi bw’umurenge ko bwadukemurira ikibazo tukava mu manegeka tugatura neza nk’uko abandi bimuwe twe ntituzi impamvu banze kutwishyura kandi baratubariye kandi abandi barishyuwe.”
Banyangabose Esther we avuga ko ibyamubayeho ari agahomamunwa kubera ko umuhanda wanyuze mu isambu ye hagati ntibamuha n’igiceri bamubwira ko ubutaka ari ubwa Leta.
Banyangabose avuga ko yakorewe akarengane gakomeye kubera ko n’inzu ye imashini yayiteruye ikayijugunya munsi y’umuhanda ikamusenyera none akaba aba mu bukode.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivumu yaduhaye umuyobozi ushinzwe uburezi Ubuzake Jean de Dieu ngo abe ari we udusubiza kuri ibi bibazo by’abaturage.
Ubuzake ku kibaza cy’abantu batuye mu manegeka kubera umuhanda yavuze ko akizi ati “urebye ikibazo cyabo ubwo ni uko banze ko babarirwa kuko abandi barabariwe.”
Abaturage bafite iki kibazo ni 13.Ibibazo by’abakurwa mu byabo kubera inyungu rusange ntibahabwe ingurane ngo bimuke bigaragara hirya no hino mu gihugu.
Gatera Stanley
2,651 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply