umu amakuru- Perezida Kagame yababariye umubyeyi wari ufunzwe abisabiwe n’umwana we | Umusingi

Perezida Kagame yababariye umubyeyi wari ufunzwe abisabiwe n’umwana we

Please enter banners and links.

Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi Ndayisenga Yassini wari ufungiye muri Gereza ya Mageragere nyuma yo kuzisabirwa n’umukobwawe w’imyaka ine bahuriye i Nyamirambo muri Nyakanga 2017.

Mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda kwa Perezida Kagame i Nyamirambo, ku wa 20 Nyakanga 2017, nibwo mu buryo butunguranye hagaragaye ifoto Perezida  ateruye umwana.

Uyu mwana witwa Igisubizo Swaliha Yasini wari wateye benshi kwibazwaho, itangazamakuru ryaramushakishije rimenya ko mu byo yavuganye n’Umukuru w’Igihugu harimo no kuba yaramusabye guha imbabazi se ufunze, wakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri.

Umukuru w’Igihugu yumvise ubusabe bw’uyu mwana, kuri iki Cyumweru nibwo Ndayisenga Yassini wari ufungiye gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge kuva kuwa 16 Ukuboza 2016 yahawe imbabazi, yasohotse muri Gereza ya Mageragere kuri iki Cyumweru.

 

 

Ndayisenga yasohotse muri gereza ahagana saa tanu n’iminota 20, aherekejwe, akomereza ku biro bya gereza gusinyira ko afunguwe, ahita asanganirwa n’umuryango we wari ugizwe n’abana be batatu n’umugore we.

Akigera hanze yavuze ko ashimira Perezida Kagame umuhaye imbabazi ariko anavuga ko nawe yari yaramwandikiye azisaba.

Yavuze ko agifungwa yari asigaye aba mu itsinda ryo kurwanya ibiyobyabwenge muri gereza, anashimangira ko na ho agarutse hanze azakomeza kubirwanya.

Yagize ati “Nasabye imbabazi Umukuru w’igihugu mbifashijwemo n’ubuyobozi bwa gereza kubera ko narwanyaga n’ibiyobyabwenge no muri gereza. Nagezemo ngaragaza ko nagororotse bangirira icyizere banshyira mu bantu barwanya ibiyobyabwenge …ibyo kuba umwana wanjye yarahuye na Perezida nabyumvaga nk’umuntu ufunzwe ariko sinari nzi ko yasabye imbabazi.”

Yakomeje ashimira Perezida Kagame kuba yamuhaye imbabazi. Avuga ko azakomeza no kurwanya ibiyobyabwenge mu buzima busanzwe agiyemo.

Ati “Ndumva nishimye cyane birenze kabisa kuba nsubiranye n’umuryango wanjye .Ndamushimira cyane (Perezida) kuko ni umubyeyi yumva ibyo Abanyarwanda bamusabye. Kuba n’umwana wanjye yaramubwiye ikibazo akacyumva, agaragaje ko ari umubyeyi. Ibiyobyabwenge nzakomeza kubirwanya, nkorane n’ubuyobozi bubirwanya, kuko si byiza, reba nk’ubu nari narataye umuryango wanjye”.

Mu magambo atangaje, Igisubizo Swaliha Yasini yavuze ko yishimiye kuba Umukuru w’Igihugu yafunguje se, yongera ko n’ibikorwa byose Perezida Kagame azakora ngo ” amuri inyuma”.

Yagize ati “Perezida ansuhuza naramubwiye ngo uzafungure Papa, igihe cyose nzaguhoraho nuko arambwira ngo nzamufungura. Ndamushimira kuba yafunguye Papa wanjye n’ibikorwa byose uzakora nzakuba inyuma.”

Umugore wa Ndayisenga, Umuhoza Asuma yavuze ko atabona ukuntu asobanura ibyishimo afite ariko avuga ko umugabo we agiye kumufasha kubaka umuryango, dore ko amafaranga yo kwishyurira umwana ku ishuri ngo yari yarabuze.

Arira, Umuhoza yavuze ko atabona uko ashimira Perezida Kagame kuba yamufunguriye umugabo gusa ngo yiteguye kumushyigikira mu bikorwa byose by’iterambere.

Ndayisenga Yassini wari warakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri, afunguwe amazemo amezi agera ku icumi.

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n‟amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha Nº 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013, mu ngingo ya 236 rivuga ko imbabazi zihawe abantu benshi cyangwa umuntu umwe zitangwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu.

Izo mbabazi zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yaciwe cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye.

Izi mbabazi zitangwa zihabwa umuntu nibura umaze 2/3 by’igihan o yari yarakatiwe.

2,387 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.