umu amakuru- Umukobwa w’umunyarwanda utwara indege Esther Mbabazi n’umucuranzi bakoreye ubukwe ku Nyanja | Umusingi

Umukobwa w’umunyarwanda utwara indege Esther Mbabazi n’umucuranzi bakoreye ubukwe ku Nyanja

Please enter banners and links.

Mbabazi Esther wabaye umugore wa mbere utwara indege mu Rwanda yarushinze n’umucuranzi Olivier Habiyaremye wo mu itsinda ry’abahanzi Beauty For Ashes rikora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana.

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Nzeri 2017, mu gace kitwa Diani kuri Hotel yitwa Lantana Galu Beach iherereye mu bilometero 30 mu Majyepfo y’Umujyi wa Mombasa ukora ku Nyanja y’u Buhinde.

Mbabazi Esther yambikanye impeta y’urudashira na Olivier Habiyaremye mu birori by’akataraboneka byitabiriwe n’abantu batandukanye basanzwe bazwi mu Rwanda. Aba barimo Miss Cynthia Akazuba, wabaye Nyampinga wa Kigali akanegukana ikamba rya Miss East Africa; Akanyana Charon wabaye Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi; Pasiteri Edmond na Faith Kivuye; Miss Peace Kwizera, umuvandimwe wa Pilote Esther Mbabazi na Akacu Lynca wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015 n’abandi.

Aba bombi bahanye isezerano ryo gushyingirwa mu buryo bwemewe n’amategeko mu mpera z’icyumweru gishize. Icyo gihe Mbabazi yahise yandika kuri Instagram ko ubu yamaze kuba umugore wa Olivier mu buryo bwemewe n’amategeko. Habiyaremye Olivier [Rule] yambitse Mbabazi Esther impeta y’urukundo [fiançailles] ku wa 12 Ugushyingo 2016, icyo gihe nibwo bahise batangaza ko bemeranyije ko bagomba kuzakomezanya urugendo bakabana nk’umugabo n’umugore mu gihe basigaje ku Isi.

Mbabazi Esther w’imyaka 28 ni umuvandimwe wa Nyampinga Kwizera Peace Ndaruhutse. Ni mwene David Ndaruhutse washinze Itorero rya Eglise Vivante mu Rwanda no mu Burundi. Avuka mu muryango ugizwe n’abantu basenga cyane. Mu bana batanu avukana na bo, ni umwe muri babiri bize ibyo gutwara indege n’ubumenyi mu by’isanzure.

Yari amaze imyaka ine akundana na Olivier Habiyaremye [uzwi nka Olivier Rule] wo mu itsinda Beauty For Ashes.

Olivier Habiyaremye ashinze urugo nyuma ya Kavutse Olivier baririmbana muri Beauty For Ashes wakoze ubukwe kuwa 9 Nyakanga 2016, uyu yarushinganye na Amanda Fung, Umunya-Canada baririmbana muri iri tsinda.

 

 

 

 

3,459 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.