umu amakuru- Bombori bombori mu bakozi iterwa na Gitifu na Meya b’Akarere ka Rutsiro amasoko niyo nyirabayazana | Umusingi

Bombori bombori mu bakozi iterwa na Gitifu na Meya b’Akarere ka Rutsiro amasoko niyo nyirabayazana

Please enter banners and links.

Hashize iminsi havugwa Bombori bombori mu Karere ka Rutsiro aho bivugwa ko iterwa na Gitifu w’Akarere witwa Niyonzima Tharcisse na Meya witwa Emérence AYINKAMIYE  ko bivanga mu kazi k’abandi bakozi ndetse bakirukanisha bamwe mu bakozi ariko Minisiteri y’Abakozi ba Leta ikabasubiza mu kazi.

Bamwe mu bakozi baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi bavuga ko umukozi kugirango yirukanwe ajye muri Minisiteri kuvuga akarengane yakorewe hanyuma agasubizwa mu kazi ni uko Minisiteri y’abakozi iba yasanze uwo muntu arengana.

Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Rutsiro batifuje ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko bifuza ko Gitifu w’Akarere Niyonzima Tharcisse ku ikubitiro akwiye kwirukanwa ndetse na Meya Emérence AYINKAMIYE  kubera kubangamira abakozi no kwivanga mu kazi kabandi bakozi.

Umwe mu basubijwe mu kazi utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite  yagize ati “umukozi wese ahabwa akazi ke iyo atagakoze uko bikwiye kandi yarakemeye ,iyo kamunaniye uwo yafatirwa ingamba ariko ntago waza gutegeka umuntu uko akora akazi ke aribyo Gitifu Niyonzima akora ashyigikiwe na Meya uwanze gukora ibyo bashaka ku nyungu zabo uwo ntamara kabiri.

Niyonzima Tharcisse

Iyo mikorere ntaho yaganisha Akarere bakwiye kwirukanwa hakaza abandi bakozi bubaha bagenzi babo.Ngirango mwumvise mu minsi yashize ko banditswe mu binyamakuru bitandukanye ibyo byose bihesha isura mbi Akarere kandi aribo babiteye”.

Amwe mu makuru Ikinyamakuru Umusingi cyacukumbuye avuga ko Meya Emérence AYINKAMIYE  afatanije na Gitifu Niyonzima ngo hari umuntu  tuzabagezaho amazina ye vuba wahoze ari muri Njyanama bashakaga ko ariwe ujya uhabwa amasoko binaniranye bamwe mu bakozi barirukanwa ariko ubu bamaze gusubizwa mu kazi.

Bamwe mu bakoze mu Karere ka Rutsiro basabye Minisitiri Kaboneka ko bashakisha amakuru ya Meya na Gitifu bagafatirwa ingamba kuko bavangira abandi bakozi ndetse bagateza umwuka mubi mu bakozi kubera gushaka kubakoresha mu nyungu zabo bwite dore ko Gitifu ashinjwa ko naho yavuye mbere naho yahasize ibibazo byinshi.

Emérence AYINKAMIYE  

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Meya w’Akarere ka Rutsiro ibimuvugwaho kwivanga mu masoko no kwivanga mu kazi k’abandi bakozi ndetse no kwirukana bamwe mu bakozi ariko nyuma bagasubizwa mu kazi niba baba babanje kugezura neza mbere yo gufata icyemezo cyo kwirukana umukozi ariko ntiyagira icyo adusubiza tumwoherereza n’ubutumwa bugufi nabwo ntiyadusubiza.

Ikinyamakuru Umusingi nanone cyashatse kubaza Gitifu w’Akarere ka Rutsiro Niyonzima uvugwa mu bibazo by’amasoko no kwivanga mu kazi k’abandi bakozi tumubajije umwe mu bakozi nawe azi maze agira ati “ntago narinzi ko muri iki kinyejana hakiri abantu nk’abo bagenda bashaka gusebya abantu bu bitangazamakuru ariko niba ushaka kumenya ukuri kuri uwo mukozi uzaze uzayamenya”.

Ariko Gitifu ni kubera iki yumva atatanga amakuru kuri Telephone nk’abandi bose agashaka ngo umunyamakuru abanze ajye kumureba abone kumuha amakuru yose.

N’andi makuru atandukanye kuri Gitifu Niyonzima amuvugwaho ajyanye na za Koperative zimuvugaho amakuru n’ibindi atakoze neza byose tuzabibagezaho tumaze kubikusanya.

Gatera Stanley

 

3,961 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.